Bahamya ko Kora Wigire yabahaye icyerekezo cy’iterambere

Bamwe mu bigiye imyuga muri gahunda ya NEP Kora Wigire bo muri Kamonyi, barashima ko yabahaye icyerekezo gituma batazigera Babura umurimo.

NEP Kora Wigire yatumye bamenya gukora ibibateza imbere
NEP Kora Wigire yatumye bamenya gukora ibibateza imbere

Babivuze ubwo basurwaga n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, zirimo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA) ari na cyo gikuriye iyi gahunda, kuri uyu wa 26 Ukwakira 2016.

Hasuwe uruganda rwa NPD Ltd rutunganya amabuye agezweho akoreshwa mu kubaka imihanda.

Ahishyize Jean Bosco ukoresha imashini zikata aya mabuye, avuga ko ashima umwuga yamenye.

Yagize ati “Kuba narize uyu mwuga utaboneka ahantu hose, ni ishema kuri jyewe no ku gihugu kuko abanyamahanga babitwigishije ubu bagiye kandi imirimo iragenda neza. Numva nanjye ubu nakwigisha abandi”.

Amabuye arimo gusaturwa mu ruganda
Amabuye arimo gusaturwa mu ruganda

Ahishyize avuga ko WDA yabafashije kubona ibikenerwa byose mu gihe cy’amezi umunani bamaze biga uyu mwuga.

Semitari Nyirihene Vedaste ukuriye uru ruganda, avuga ko bishimishije kuba rusigaye rukorwamo n’abana b’Abanyarwanda gusa.

Ati “Dutangiza uruganda twari dufite abazungu b’Abataliyani, nyuma ku bufatanye bwa Kora Wigire twigisha abanyarwanda 45 duhita tubaha n’akazi none ubu ni bo bakozi dufite bakoresha imashini zitandukanye”.

Umuyobozi w'uruganda NPD Ltd asobanurira abashyitsi imikorere yarwo
Umuyobozi w’uruganda NPD Ltd asobanurira abashyitsi imikorere yarwo

Avuga kandi ko muri iyi gahunda na none bigishije abasasa aya mabuye mu mihanda bagera kuri 500 kandi ngo bazakomeza bahugura n’abandi.

Umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jérôme, avuga ko intambwe NEP Kora Wigire igezeho ishimishije.

Ati “Kuba ibikorwa by’uruganda rukomeye nk’uru bikurikiranwa n’Abanyarwanda bize muri gahunda ya NEP mu rwego rwo kugerageza bakaba batakiri abanyeshuri nyuma y’igihe gito, nta cyiza cyo kwishimira nka byo”.

Gasana avuga ko kuba uru ruganda rukorwamo n'Abanyarwanda gusa ari intambwe ikomeye NEP Kora Wigire iteye
Gasana avuga ko kuba uru ruganda rukorwamo n’Abanyarwanda gusa ari intambwe ikomeye NEP Kora Wigire iteye

Avuga ko ibi bizatera ingabo mu bitugu Leta muri ya gahunda yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

Abandi basuwe ni abihangiye imirimo y’ubucuruzi n’ubudozi nyuma yo guhugurwa muri gahunda ya NEP Kora Wigire bo mu Murenge wa Rukoma.

Abasasa aya mabuye mu mihanda nabo bahuguwe ku nkunga ya NEP Kora wigire
Abasasa aya mabuye mu mihanda nabo bahuguwe ku nkunga ya NEP Kora wigire
Imihanda ikorwa n'aya mabuye ishobora kumara hejuru y'imyaka 100 itarangirika
Imihanda ikorwa n’aya mabuye ishobora kumara hejuru y’imyaka 100 itarangirika
Iyi mihanda iyo yuzuye iba ibereye ijisho
Iyi mihanda iyo yuzuye iba ibereye ijisho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka