Bahagaritse amakimbirane bituma imiryango yabo iva mu bukene

Bamwe mu bagabo bahohoteraga abagore babo muri Ruhango bavuga ko badindiye mu iterambere kubera kudakorera hamwe n’abo bashakanye, aho babihagarikiye, batangira kuzamuka.

Nyuma y'imibanire mibi yatumaga badatera imbere ubu babanye neza
Nyuma y’imibanire mibi yatumaga badatera imbere ubu babanye neza

Aba bagabo bavuga ko bahohoteraga abagore babo kubera imyumvire mibi bigatuma badakorera hamwe, ingaruka zikaba gupfusha ubusa imitungo babaga bashakaniye hamwe.

Kanamugire Jonathan wo mu Murenge wa Ntongwe avuga ko yahohoteraga umugore we ku bijyanye n’umutungo ntamuhe ijambo, kuva bashakana mu mwaka wa 2002, kandi ntamufashe mu mirimo yo mu rugo.

Yagize ati “Numvaga ntamufasha imirimo, nkumva ko umutungo wose ari uwanjye, nigeze no kugurisha icyate cy’imyumbati Miliyoni yose ihomba ntazi aho igiye”

Nyiransengimana Matilda washakanye na Kanamugire avuga ko ihohoterwa yakorerwaga ryaterwaga n’imyumvire ya bamwe mu bagabo bumva ko ari abatware gusa, bakumva ko abagore ntacyo bashoboye ntibabahe agaciro.

Ati “Wasangaga nta mutekano mu rugo kuko amafaranga umugabo yayapfushaga ubusa inzara ikaza bigatuma tutumvikana.”

Nyuma y’umwaka umwe Kanamugire n’umugore we bahugurwa ku ihohoterwa, ibintu byarahindutse maze ubutunzi bwongera kugaruka mu rugo ku buryo amaze kubaka inzu ya miliyoni eshanu ku gasantere, kandi akaba abanye neza n’umugore we.

Ati “Mu mwaka umwe tumaze kugera kuri byinshi, iyo numvikana n’umugore kuva na mbere mba njyeze kure cyane. Ndicuza icyatumye ntaganira n’umugore mbere.”

Ndagijimana Japhet nawe utari ubanye neza n’umugore we, avuga ko ubu iterambere ry’urugo rwe rigaragaza impinduka nyuma yo guhabwa amahugurwa Ku ihohoterwa kuko atakimarira amafaranga mu kabari.

Margarithe Mutumwinka
Margarithe Mutumwinka

Margarithe Mutumwinka ayobora ihuriro ry’imiryango nyarwanda irwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ryitwa COCAFEM, riterwa inkunga n’umushinga PLIVIF avuga ko ihohotera rigihishirwa.

Asobanura ko hashize imyaka itanu bahugura ingo zitandukanye mu Karere ka Ruhango, ariko ko ihohoterwa ritararanduka burundu.

Asanga bikwiye ko inzego zose zifatanya n’abaturage hakagaragazwa abakora ihohoterwa bagahanwa nta mbabazi kuko bangiza ejo heza h’umuryango Nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka