Inzu zifite agaciro ka miliyoni 28RWf zizagurishwa miliyoni 18RWf

Inkeragutabara zamuritse inzu 32 ziri muri Kicukiro, zubakiwe abifuza inzu zo kugura,zigurwa ku mafaranga miliyoni 18 RWf imwe, nyamara yari afite agaciro ka miliyoni 28 RWf.

Aya mazu azajya agurwa miliyoni 18 n'ibihumbi 600
Aya mazu azajya agurwa miliyoni 18 n’ibihumbi 600

Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, yashimiye Inkeragutabara zibumbiye muri Koperative y’Abadahigwa zakoze iki gikorwa cyo kubaka izo nzu.

Minisitiri General Kabarebe yashimye kandi uruhare rw’inzego zirimo banki ya BRD na Rwanda Housing Authority zagize uruhare muri icyo gikorwa, anaboneraho ashima Abanyarwanda bose bagira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Yagize ati “Abaturage bose b’u Rwanda ni reserve force, ni reserve system y’igihugu kuko reserve bivuze bamwe batari mu ngabo z’igihugu zihoraho z’umwuga, ariko mu gihe igihugu kibitabaje ku mbaraga zose zikenewe bagahaguruka bakagikorera”.

Umuyobozi w’abadahigwa ku ntego Willy Rukundo yavuze ko kuba izo nzu zaruzuye zidahenze cyane byaturutse ku bufatanye bwa Leta na Koperative yabo byatumye aho kuzura inzu ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 28RWf, ubu yuzura ihagaze Miliyoni zisaga 18RWf.

Asaba Abanyarwanda bose bafite ikibazo cy’amacumbi aciriritse kubagana hakiri kare.

Yagize ati “Abantu bamwe baratubwira ngo izo nzu zishobora kuba zubakishije rukarakara kandi zirimo ibintu byose kandi zubakishije ibintu bigezweho, n’abandi bifuza inzu bashonje bahishiwe."

Umwe mu baguze inzu muri uyu mudugudu avuga ko yari yarabuze inzu iri ahantu hafi y’umuhanda yubatse neza kandi ihendutse akemeza ko bigoye kwiyumvisha ko ubwiza bw’izo nzu bukwiranye n’amafaranga bayitanzeho.

Yagize ati “nabanje gushaka inzu nziza muri iyi Kigali ndaheba, nabonye iyi nzu irimo byose kandi nini ku mafaranga make."

Huzuye inzu 32, muri zo 13 zamaze kwishyurwa izindi nazo zamaze kubona ba nyirazo gusa bakaba bacyumvikana na banki zabo kugira ngo bumvikane uko bazishyura.

Iyi nzu igizwe n’ibyumba bitatu binini na salon, inzu yo gutekeramo, iy’umukozi n’aho kogera habiri kandi hashashemo amakaro, ikishyurwa miliyoni 18 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye bitabiriye gutaha aya mazu
Abayobozi batandukanye bitabiriye gutaha aya mazu

Biteganijwe ko mu cyiciro cya kabiri gagiye kubakwa izindi 24, aho abaturage bahamagarirwa kwiyandikisha hakiri kare ngo bigurire inzu zubatse neza kandi zidahenze zubakwa n’inkeragutabara zibumbiye muri Koperative yitwa Abadahigwa ku Ntego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nibyo rwose baduhe numero ya tel twabarizaho ibi bintu ntawe bitashishikaza.

Charles yanditse ku itariki ya: 12-03-2019  →  Musubize

Bla bla bla, mugize neza ariko ubutaha iyo utanze inkuru nziza nkiyi utanga na contact address yuko yagirira akamaro uyihawe.

Ubuyobozi bwiza bukorera abaturage Oyee
Thx

Fidele N yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

muduhe adress zuko umuntu yabona iyo nzu naho yabariza ngo ayigure

UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Inzu ziri i Kabuga

tate yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Iyi nkuru ikoze nabi rwose. Ayo mazu se aherereyehe?

Nkusi yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

byababyiza mudushakiye inkuru uko umuntu yakiyandikisha cg se address zaho umuntunyabariza

nshuti yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Muraho neza twishimiye ayo mazu none c harimo ninkunga ko igiciro cyagabanyijwe. Niyihe mpamvu?

Patrick yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Izi nzu ni nziza, muturangire neza aho ariho, na numéro umuntu ashobora kubabonaho. Murakoze.

Grace yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ndabona izi nzu ari nziza arko uwanditse iyinkuru ntiyatubwiye aho zubatse cg se ngo atubwire adress twabarizaho kuwaba yifuza iyinzu

jo yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Izi nzu muturangite neza aho ziherereye.murakoze.

Grace yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka