Amahoteli ntazongera gutumiza hanze ibiribwa byera mu Rwanda

Amahoteli yo mu Rwanda yiyemeje kujya agura ibirirwa byahinzwe n’Abanyarwanda aho kubitumiza hanze nkuko byari bisanzwe.

Abanyamahoteli n'abahinzi bo mu Rwanda basinyanye amasezerano y'ubufatanye
Abanyamahoteli n’abahinzi bo mu Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Uwo ni umwanzuro wafashwe nyuma yuko abanyamahoteli yo mu Rwanda n’ihuriro ry’abahinzi bo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) basinyanye amasezerano y’ubufatanye, tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Ayo masezerano afite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Bivuze ko amahoteli yari asanzwe ajya gushakira hanze y’u Rwanda ibiribwa bitandukanye bisanzwe byera mu Rwanda birimo imbona, imbuto, ibirayi, ibishyimbo n’ibindi, azajya agura ibyahinzwe mu Rwanda.

Uyu mwanzuro uzatuma abahinzi bavugaga ko babonaga umusaruro w’ubuhinzi ariko ukabapfira ubusa kubera kubura isoko, babona inyungu.

Gusa ariko abahinzi nabo bahamagarirwa guhinga bya kijyambere, bakongera umusaruro kandi bagatunganya umusaruro wabo, kuva uvuye mu murima kugera ku isoko.

Tariki ya 20 Ukuboza 2016, ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM), yatangaje ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba kwitabwaho mu nzego zitandukanye.

Minisitiri wa MINEACOM, Francois Kanimba atangaza ko nko mu itangwa ry’amasoko ya Leta naho bazibanda ku bikorerwa mu Rwanda.

Agira ati "Leta ni umwe mu baguzi banini igihugu cyose kigira, ni ngombwa ko igura ibikorerwa mu gihugu.

Ubusanzwe iyo ibiciro by’ibikomoka mu Rwanda bitarenga 10% by’ibiciro by’ibikomoka hanze, isoko rihabwa Abanyarwanda.”

Abashinzwe gutanga amasoko ya Leta ibi ntabwo bari basanzwe babikurikiza; itegeko rishya rigiye kubasaba kubikurikiza ndetse kiriya gipimo cya 10% kiziyongera.”

Akomeza avuga ko iyo gahunda iramutse ikurikijwe, mu gihe cy’umwaka umwe gusa ngo inganda zo mu Rwanda zaba zivuye kuri 20% mu gukora ibihaza isoko ryo mu gihugu, zikagera mu gukora ibingana na 50%.

Abayobozi mu nzego za Leta hamwe n'abikorera babaye indashyikirwa mu gukora ibikomoka mu Rwanda
Abayobozi mu nzego za Leta hamwe n’abikorera babaye indashyikirwa mu gukora ibikomoka mu Rwanda

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera, Benjamin Gasamagera akomeza asaba ko Leta itakongera gutumiza mu mahanga ibikoresho by’ubwubatsi n’ibyo mu biro kuko ngo ibikorerwa mu gihugu bihagije.

Agira ati "Ibi bituma duhendwa cyane kuko igiciro cya buri gicuruzwa kivuye hanze kiza cyiyongereyeho 40%.”

Arizeza ko hari n’ibindi bicuruzwa byatuma abaturage batarangamira ibyo hanze, nk’imyenda, bimwe mu biribwa n’ibikoresho by’isuku.”

Uruganda rwa Ameki Color nirwo rwegukanye igihembo cya mbere mu imurikagurisha ry’ibikomoka mu Rwanda. MINEACOM irushimira kuba ruri mu zishobora guhaza isoko hatabayeho gutumiza amarangi hanze.

Abanyenganda na serivisi bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryari rimaze icyumweru, ngo bariyongereye ugereranyije n’iry’ubushize.

MINEACOM ivuga ko habayeho igihe cyo kumva ibizashingirwaho mu gushyiraho amategeko n’ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwnda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ICYO MWAKOZE NICYO KUKO UMUCURUZI WAFATAGA ISAFARI AKAJYA KURANGURA HANZE IBYO ARANGUYE BIZA KUGICIRO CYOHEJURU NKA 60% ARIKO NKIBIDAKUNZE KUBONEKA EXAMPLE,IKAWA,AMAJANI N....,BYABABYIZA KOBAJYA KUBIGURA HANZE MUBURYO BWOKONGERA UMUTUNGO WOBAKORESHAGA.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Nonese ubundi bishoboka bite kujya kugura hanze ibihingwa mu gihugu. Byashoboka bite ngo ubuhinzi butere imbere bwunganirane n’ubucuruzi bidakozwe bityo? Nonese amahoheteri ntiyakagombye kuba amwe mu masoko abahinzi bagurishirizamo umusaruro wabo? N’abanyamahoteli bashyira imbaraga mu kumenya gutegura neza ibyo tweza ngirango nibyo magirirane.

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka