Abaturage baragomba kugira uruhare mu kwegerezwa amashanyarazi

Itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bashima iterambere rimaze kugaragara mu Karere ka Gisagara kubera umuriro w’amashanyarazi, bagasaba abatarayashyikira kongera imbaraga.

Rusanganwa Isidore asigaye adodesha imashini y'amashanyarazi akazi kakihuta
Rusanganwa Isidore asigaye adodesha imashini y’amashanyarazi akazi kakihuta

Mu ruzinduko izi ntumwa za rubanda zirimo mu Karere ka Gisagara, zasuye umuyoboro w’amashanyarazi Kibilizi-Kansi-Kigembe-Nyanza.

Abatuye mu Mirenge ya Nyanza na Kigembe yasuwe bavuga ko kuva aho uyu muyoboro ubagereyeho abenshi bahise bawugeza mu ngo zabo,naho abandi bahagurukira gukora ibikorwa bibateza imbere.

Rusanganwa Isidore ukora akazi ko kudodesha imashini,yari asanzwe adodesha imashini inyongwa.

Avuga ko kuva aho baboneye umuriro yahise agura imashini ikoresha amashanyarazi,ubu akaba asigaye adoda imyenda 50 mu minsi 5 gusa, mu gihe mbere yayidodaga ukwezi kose.

Yagize ati”Nari nsanzwe ngakora,nkoresha imashini inyongwa,ukabona bitagenda,ariko nk’ubu mfite imyenda 50 maze kudoda mu minsi 5 gusa,kandi mbere nayidodaga ukwezi kwose”.

Ibikorwa bikoresha amashanyarazi byariyongereye
Ibikorwa bikoresha amashanyarazi byariyongereye

N’ubwo aba bavuga ibi ariko,hari abatarabasha kugeza amashyanyarazi mu ngo zabo.

Aba bavuga ko ifatabuguzi umuturage asabwa kugirango ahabwe amashanyarazi ariyo mbogamizi ya mbere kuko ngo bakennye bakaba batabasha kuribona nk’uko Hakizimana Nepomuscene abivuga.

Ati”Gukurura amashanyarazi birahenze,twumva bavuga ko kugirango umuntu acane bisaba nibura ibihumbi 70,kandi ni menshi nta muturage wapfa kuyabona”.

Depite Speciose Mukandutiye uhagarariye iri tsinda avuga ko basanze uyu muyoboro umaze kugaragaza impinduka muri aka gace,aho basanze hari abaturage batangiye kuwubyaza umusaruro.

Depite Mukandutiye avuga ko ikibazo cy’ifatabuguzi bazagikoraho ubuvugizi ngo harebwe ko ryagabanuka.

Abadepitebaributsa abaturage ko uruhare runini mu iterambere ari urwabo
Abadepitebaributsa abaturage ko uruhare runini mu iterambere ari urwabo

Gusa avuga ko uko byamera kose hagomba kugaragara uruhare rw’umuturage,kuko bitazashoboka ko bayaherwa ubuntu.

Ati”Twakiganiriyeho kandi na REG twakivuganyeho batubwira ko hari gahunda y’uko yagabanuka,ariko natwe tuzabikoraho ubuvugizi.

Ariko nanone umuturage nawe ni ukumukangurira uburyo abona ibimufasha kuko ntibizagera ubwo bayabonera ubuntu”.

Uyu muyoboro wagejejwe muri ibi bice mu mwaka wa 2014,kugeza ubu mu Mirenge ya Kigembe na Nyanza,ingo zisaga 2907 zikaba arizo zimaze gucana.

Hiyongeraho kandi ibikorwa bikoreshwa n’amashanyarazi nko kogosha,kubaza,gusudira,kudoda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka