Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO barasaba ikoranabuhanga ryabarinda ingendo ndende

Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO mu Ntara y’Amajyepfo barasaba ubuyobozi bwabo kurushaho kubegereza serivisi z’ikoranabuhanga, kugira ngo zijyane n’igihe kuko usanga hari abagikora ingendo ndende bajya gushaka serivisi kuri koperative zabo.

Basaba ko serivisi z'ikoranabuhanga zabegerezwa kandi zikarushaho kunozwa
Basaba ko serivisi z’ikoranabuhanga zabegerezwa kandi zikarushaho kunozwa

Babitangarije mu birori byo gushimira abakiriya b’Umwalimu SACCO mu Ntara y’Amajyepfo, aho bahembye na bamwe mu bakiriya bakoranye neza n’iyo Koperative.

Umuyobozi wungirije w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ushinzwe ubuyobozi n’imari, Muhozi Emmanuel, avuga ko aho Isi yerekeza, abakiriya bakeneye serivisi zibegereye kandi abanyamuryango ba SACCO na bo bakeneye kumererwa neza no guhabwa serivisi nk’iz’abakorana n’izindi banki n’ibigo by’imari.

Agira ati “Ibyo bashyizemo by’ikoranabuhanga bishyirwemo imbaraga kuko bigenda bicikagurika, bongere amashami hirya no hino kuko aho bakirira abakiriya ni hacyeya, kandi abarimu bari ahantu hose, bashyireho amakarita yo kubikuza kuko na yo yafasha. Hakwiye gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya icyo umwarimu akeneye uyu munsi n’uko yakigezwaho”.

Ngezenubwo Mathieu uyobora Ikigo cyigisha Siyansi mu Karere ka Nyamagabe (Ecole des Sciences Nyamagabe) avuga ko kuba Umwalimu SACCO itarabasha gukoresha ikoranabuhanga ry’amakarita yo kubikuza bikwiye kongerwamo imbaraga, kuko serivisi z’ikoranabuhanga zikiri hasi ugereranyije na serivisi umwarimu akeneye.

Hari n’abashimirwa kuba barakoranye neza n’iyo Koperative ku buryo banahembwe ibihembo birimo Moto na za Mudasobwa, bakaba bavuga ko babikesha kuba barakoresheje neza inguzanyo bahawe.

Havugimana Aloys wahawe inguzanyo ya miliyoni eshatu n’igice ku mushinga wo korora inkoko, avuga ko akomeje kwishyura neza kandi ko ku nkoko 500 yatangiranye zikubye kabiri akaba ageze ku nkoko 1000.

Agira ati “Njyewe ndabona nkomeje gutera imbere. Nagujije nkeneye gukora umushinga wo korora inkoko, ndacyishyura ariko nzakomeza kandi n’ubwo hari abavuga ko inguzanyo ku mushahara ikiri nto, bizagenda bikemuka, bagenzi banjye bakomeze batinyuke”.

Mukagakwaya Arlette w’imyaka 59 wakoranye neza na Koperative Umwalimu SACCO akaba yahembwe mudasobwa, avuga ko abikesha kwizigamira mu gashami ka ‘Nzigamira nige’, akaba yarabashije kwiyishyurira Kaminuza kandi n’abana be bakaba bari kwiga neza.

Mukagakwaya avuga ko iyo nguzanyo yayifashe akajya kwiga none akaba yaravuye ku mushahara w’ibihumbi 79frw akaba ahembwa ibihumbi 200frw.

Agira ati, “Narangije kwiga, ndabura imyaka itandatu ngo njye muri pansiyo ariko kuko nize ubu navuye ku mushahara w’ibihumbi 79frw none ndahembwa ibihumbi 200frw. Hari abibazaga ko ngiye kwiga nkuze ariko nabateye umugongo ngera ku ntego zanjye kubera iyo nguzanyo”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Koperative Umwalimu SACCO, Ruhinyura Vincent, avuga ko guhemba abakoranye neza n’iyo Koperative ari uburyo bwo gushishikariza abanyamuryango gukora cyane, no kurushaho kubagaragariza ko Koperative yabo izakomeza kubitaho.

Ku kijyanye na serivisi zinengwa kuba zitihuta zirimo n’iz’ikoranabuhanga, avuga ko bagiye kurushaho kongera ibikorwa biriteza imbere, ariko n’ubundi hari izisanzwe zirimo kubitsa no kubikuza kuri telefone.

Avuga ko bari no gutekereza gushyiraho uburyo bwo gukoresha ikarita yo kubikuza ku byuma byabugenewe (ATM), kandi ko bari gukorana n’Imirenge SACCO bagafasha umwarimu uri kure kuba yahabwa serivisi ahamwegereye, kuko Umwalimu SACCO ifite gusa icyicaro kimwe mu Karere.

Agira ati, “Tuzakomeza kumva ibibazo by’abanyamuryango, kuko ni byo duheraho dushaka ibisubizo by’ibibazo byabo, ariko mu buryo butanyuranyije n’amategeko”.

Avuga ko ashimira kuba Leta ikomeje kubashyigikira, kandi ko na bo bazakomeza gushyira mu ngiro gahunda ya Umwalimu SACCO yo kuzamura imibereho ya mwarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka