Abafite ubumuga ibihumbi 11 bazitabwaho mu ngengo y’imari ya 2018/2019

Mu Rwanda habaruwe abafite ubumuga ibihumbi 11 bakeneye gufashwa
Mu Rwanda habaruwe abafite ubumuga ibihumbi 11 bakeneye gufashwa

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yatangaje ko igiye gutera inkunga abafite ubumuga ihereye ku bari mu cyiciro cya mbere bangana n’ibihumbi 11.

Yabitangaje mu biganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kamena 2018, byari bigamije gutegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y’abafite ubumuga ku isi mu kwezi gutaha.

Mu bufasha Leta izagenera abafite ubumuga, harimo amafaranga yo kubatunga mu buzima bwa buri munsi, ubuvuzi burimo no kugenerwa insimburangingo ndetse n’uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba avuga ko hataramenyekana ingengo y’imari izagenda kuri ibi bikorwa, kuko bakirimo kuyiganiraho n’abafatanyabikorwa.

Agira ati ”Turakuriza amikoro y’igihugu, ariko turi kumwe n’abafatanyabikorwa. Umuntu ufite ubumuga bukomatanyije uri mu muryango utishoboye azafashwa mu bintu byose”.

Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka yayoboye inama yiga ku mibereho y'abafite ubumuga mu Rwanda
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yayoboye inama yiga ku mibereho y’abafite ubumuga mu Rwanda

MINALOC ivuga ko abafite ubumuga mu gihugu hose bangana n’ibihumbi 446, ariko abamaze gushyirwa mu byiciro ari ibihumbi 154.

Muri abo bashyizwe mu byiciro, abari mu cyiciro cya mbere bangana n’ibihumbi 11 nibo bazagenerwa ubufasha muri uyu mwaka.

MINALOC ivuga ko gushyira mu byiciro abafite ubumuga ari igikorwa gihenze cyatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe, ikaba ari yo mpamvu itarabashyira mu byiciro bose.

Biteganijwe ko abafite ubumuga bazafashwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe babarizwamo bakanongererweho ubufasha bujyanye n’ubumuga buri muntu afite.

MINALOC yasabye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) gukora ibarura ry’abafite ubumuga bose bagihishwa n’imiryango yabo.

Ivuga ko abafite ubumuga cyane cyane ubukomatanije, bashyirwa mu bigo biri hirya no hino mu gihugu, aho baherwa ubuvuzi bakanafashwa kwiga imyuga inyuranye.

Ku ruhande rw’abafite ubumuga, uwitwa Komezusenge Charles ufite ubumuga bw’uruhu, asaba ko inama MINALOC yagiranye n’abafatanyabikorwa yatanga ibisubizo byihutirwa bitazatwara imyaka.

Ati ”Nk’ubu twebwe abafite ubumuga bw’uruhu dukeneye amavuta yo kwisiga kugira ngo ubukana bw’izuba butaduteza kanseri, nyamara nta muntu muri twe ubasha kuyigurira”.

Avuga ko icupa rimwe ry’amavuta rimara minsi itarenze ibyumweru bibiri ari amafaranga ibihumbi 15, akaba asaba ko ayo mavuta yakurirwaho imisoro kugira ngo ahenduke.

I Kigali habereye ibiganiro bitegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y'abafite ubumuga mu kwezi gutaha
I Kigali habereye ibiganiro bitegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y’abafite ubumuga mu kwezi gutaha

N’ubwo MINALOC yizeza abafite ubumuga ko bazabona insimburangingo zirimo ayo mavuta hagendewe ku bwinsungane mu kwivuza(Mituelle de santé), bo bumva ko atari igisubizo kiri hafi.

Umuryango uhuza abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ukomeza uvuga ko utewe impungenge n’uko imibereho yabo ishingiye ahanini ku baterankunga bashobora kuba babavanaho amaboko igihe icyo ari cyo cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba Leta yaratekereje ku bantu bamugaye ni byiza.Ni abantu nka twe,ni ibiremwa by’imana.
Ese mwali muzi ko natwe benshi dufite ubumuga,nubwo abantu batabubona?Urugero,nubwo nandika neza,mfite urutoki ruhengamye!!Kandi mpora ndwaye umutwe!!Dukurikije imibare ya WHO/OMS,abantu bamugaye barenga 1 billion/milliard.Ni 15% y’abantu bose batuye isi.Nubwo bimeze gutyo,mu isi nshya ivugwa muli 2 petero 3:13,abamugaye bose bazakira.Byisomere muli Yesaya 35:5,6.Ndetse n’ubusaza,uburwayi,urupfu bizavaho burundu.Ariko bizahabwa abantu bumvira imana gusa kubera ko abakora ibyo itubuza cyangwa abibera mu byisi gusa ntibite ku bintu byerekeye imana bazavaho burundu.Niyo bapfuye ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma uri hafi.

Makoma yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka