2016: U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bukungu

Raporo ya Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi.

Iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda rigaragarira mu bikorwa remezo biteye imbere
Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rigaragarira mu bikorwa remezo biteye imbere

U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 56 ku rwego rw’isi mu bihugu 190 byashyizwe ku rutonde, ruzamutseho imyaka itandatu, nk’uko iyi raporo ya World Bank Doing Business ya 2016 ibigaragaza.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rukurikiye Ibirwa bya Mauritius.

U Rwanda rukurikirwa na Bostwana, iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw’isi, naho Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kane ikaba n’iya 73 ku rwego rw’Isi, naho Maroc ikaza ku mwanya wa gatanu muri Afurika, ikaba ari iya 75 ku rwego rw’isi.

Ni ku nshuro ya 14, hasuzumwa uko umuntu yoroherezwa gutangira ubucuruzi, guhabwa ibyangombwa byo kubaka, kugezwaho amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kurinda abashoramari baciriritse n’ibindi.

Iyi Raporo yagarutsweho mu nama y’umushyikirana aho Umukuru w’igihugu yavuze ko ari umwanya wo gukomeza gukora ibishimwa aho kwivuga ibigwi.

Yanongeye kubishimangira mu ijambo yagejeje ku banyarwanda risoza umwaka wa 2016 abasaba gukomeza gukora cyane.

Abanyamahanga bashora imari mu Rwanda biyongereye ku kigero cya 78%

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege zitagira abapirote i Ruri mu Karere ka Muhanga irarimbanyije
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege zitagira abapirote i Ruri mu Karere ka Muhanga irarimbanyije

Nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo, ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ryiyongereye ku kigero cya 78.1%.

Abanyamahanga bashoye imari ingana na miliyoni 458.7 z’Amadolari y’Amerika (458.7$) muri 2014 mu gihe bari bashoye miliyoni 257.6 $ muri 2013.

Iyi raporo igira iti “Ubwiyongere bw’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bushingiye ahanini ku cyizere bafitiye u Rwanda n’ingamba nziza igihugu cyashyizeho mu rwego rwo kureshya abashoramari.”

Ibihugu byahize ibindi mu gushora imari nyinshi mu Rwanda, ni Ibirwa bya Maurice aho byashoye miliyoni 113.5 z’Amadorari, ku mwanya wa kabiri haza Ubusuwisi bwashoye miliyoni 106.2 $.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashoye miliyoni 70 $, ku mwanya wa kane haza Luxamburg yashoye miliyoni 52.6$.

Kenya ni cyo gihugu cyo mu Karere cyaje mu bihugu 10 bya mbere byashoye imari mu Rwanda, aho kiri ku mwanya wa 7, ikaba yarashoye miliyoni 28.3 $.

Ubucukuzi bwa mine (mining), Ikoranabuhanga ndetse na serivisi biri imbere mu gukurura ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda.

Kuri buri faranga ryinjira ku byo u Rwanda rwohereza hanze, rusohora andi atatu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) irasaba abashoramari mu biribwa n’ibinyobwa kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko ryo mu gihugu bityo ibitumizwa hanze bigabanuke.

Byavuzwe ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi 3 yateguwe n’umushinga Comesa Business Council (CBC) ku bufatanye n’Urwego rw’Abikorera (PSF), ku wa 16 Gashyantare 2016.

Aya mahugurwa yari agenewe abashoramari mu biribwa n’ibinyobwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Hategeka Emmanuel, avuga ko guhugurira abikorera kongera umusaruro ari ngombwa kugira ngo bagabanye icyuho hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo.

Yagize ati “Ikinyuranyo hagati y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dukurayo kiracyari kinini kuko kuri buri faranga ryinjira ku byo twohereza hanze, dusohora andi atatu kugira ngo tubone ibyo twinjiza mu gihugu, ni ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu”.

Yavuze ko ibi kugira ngo bikemuke bisaba ingufu z’abikorera, ari yo mpamvu y’aya mahugurwa yo kubongerera ubumenyi.

2017 izasiga hari imodoka za Volkswagen zateranyirijwe mu Rwanda

Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwo mu Budage rwasinyanye amasezerano n’u Rwanda azatuma umwaka wa 2017 uzasiga hari imodoka zarwo zateranyirijwe mu Rwanda.

zimwe mu modoka zizateranyirizwa mu Rwanda ntizangiza ikirere
zimwe mu modoka zizateranyirizwa mu Rwanda ntizangiza ikirere

Ayo masezerano yasinywe tariki ya 21 Ukuboza 2016, ateganya ko imodoka, Volkswagen izajya iteranyirizwa mu Rwanda, zizaba zihendutse kandi zidahumanya ikirere.

Ayo masezerano yo gukora imodoka za Volkswagen zidahumanya ikirere (ThinkBlue cars) ateganya ko muri 2017 Volkswagen izubaka uruganda bazajya bateranyirizamo izo modoka.

Izanatunganya aho bazajya bazisuzumira (service station), ndetse inahugure abakanishi bo mu Rwanda bazajya bazikanika.

Ni amasezerano azatuma kandi mu Rwanda haba ikigo cy’icyitegererezo cya Volkswagen kuko biri no muri gahunda y’urwo ruganda yo kwagura ibikorwa byarwo muri Afurika.

Uruganda ruteranyirizwamo imodoka mu Rwanda ruzaba ari urwa gatutu Volkswagen igize muri Afurika, nyuma y’urwo muri Afurika y’Epfo aho Volkswagen imaze imyaka 60 ikorera hamwe n’urwo muri Kenya rwafunguwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016.

Thomas Shaefer, umuyobozi wa Volkswage muri Afurika y’epfo, ubwo basinyanaga amasezerano n’u Rwanda, yavuze ko asanga ari ahantu heza ho gushora imari.

Thomas Shaefer, umuyobozi wa Volkswage muri Afurika y'Epfo na Francis gatare uyobora RDB bashyira umukono ku masezerano
Thomas Shaefer, umuyobozi wa Volkswage muri Afurika y’Epfo na Francis gatare uyobora RDB bashyira umukono ku masezerano

Yagize ati “Intego yacu ni ukwagura ibikorwa muri Afurika kandi u Rwanda ni rwo ruza ku isonga umuntu atakwirirwa agiraho ikibazo arushoyemo imari.”

RRA yarengeje miliyari 41RWf y’imisoro ku ntego yari yihaye

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko ku ntego cyihaye yo kwakira imisoro mu mwaka wa 2015-2016 cyarengejeho miliyari 41RWf.

abayobozi banyuranye bitabiriye umunsi w'umusoreshwa
abayobozi banyuranye bitabiriye umunsi w’umusoreshwa

RRA yabitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa byabaye ku wa 22 Kanama 2016.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016, iki kigo cyinjije miliyari 1,001 na miliyoni 300RWf mu gihe cyari gifite intego yo kwinjiza miliyari 960 na miliyoni 300RWf, ari ho haturuka iki kinyuranyo cya miliyari 41RWf.

Yagize ati“Twarushijeho gukangurira abasora amategeko agenga imisoro, twongereye umubare w’abakoresha utumashini dutanga inyemezabuguzi(EBM).

abasoreshwa barasabwa kwirinda kunyereza imisoro
abasoreshwa barasabwa kwirinda kunyereza imisoro

Twongereye imbaraga no mu kwishyuza ibirarane ndetse no korohereza abasora kumenyekanisha imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone na mudasobwa”.

Rwanda Air ku isonga muri EAC mu kugura indege nini

Indege nini yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 y’ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege RwandAir, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 01 Ukuboza 2016.

Iyi ndege yiswe “Umurage” ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274. Ni yo ya mbere ingana gutyo igeze muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umurage ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274
Umurage ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274

Iyi Airbus yiyongereye ku yindi Airbus 330-200 yitwa “Ubumwe”, RwandAir yazanye mu kwezi kwa Nzeli 2016. Mu Gushyingo nabwo RwandAir yazanye indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yiswe “Kalisimbi”.

RwandAir kuri ubu igize indege 11. Mu mezi atanu ari imbere izazana indi bityo zibe 12.

Izi ndege RwandAir iri kuzana zizayifasha mu mu kwagura ingendo kuko ngo iteganya no kujya ikorera ingendo mu Burayi no muri Amerika.

Mu 2050 Umunyarwanda azaba yinjiza ibihumbi 12 by’amadolari

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yemeza ko mu cyerezo 2050 Abanyarwanda bazabaho neza umuntu yinjiza nibura umutungo mbumbe wa 12,500 by’amadolari ku mwaka.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Claver Gatete
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete

Ibi yabitangarije mu kiganiro ku cyerekerezo 2050 yatangiye mu nama y’umushyikirano.

Minisitiri Gatete yavuze ko icyerekezo 2050 kizibanda ku guteza imbere ku rwego rwo hejuru ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.

Yagize ati“Kuri ubu buri Munyarwanda arakorera amadolari 720, muri 2020 azaba yinjiza amadolari 1,240, muri 2035 azaba yinjiza amadolari 4,035, ariko akazaba ageze ku madolari 12,476 muri 2050”.

Ibi ariko ngo birasaba ko ubukungu bwazamuka ku muvuduko wa 10%.

Aha ngo u Rwanda ruzaba rushobora kwihaza ku biribwa, Abanyarwanda bose bafite amazi meza, umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibindi byangombwa byose nka internet.

Igihugu kizateza imbere kandi umubano n’ubuhahirane n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’amahanga.

Imibereho myiza y’abaturage yahawe ingufu mu ngengo y’imari ya 2016-2017

Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe amafaranga agera kuri miliyari 877,6Frw, mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2016/2017.

Bigaragaza imbaraga nyinshi Leta ikomeje gushyira mu kwita ku imibereho myiza y’abaturage, itirengangije n’ibindi bikorwa biganisha ku iterambere rusange ry’igihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na DR Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu aganira na Kigali Today.

Ati “Aya mafaranga azagabanywa muri Minisiteri zirebana cyane n’imibereho myiza y’abaturage zirimo MINALOC, MINEDUC, MINAGRI, MINISANTE na MIGEPROF.”

Dr Mukabaramba avuga ko izo minisiteri ari zo zizashorwamo ayo mafaranga hagamije kurwanya ubukene mu baturage, kuko ari zo zigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage atangaza ko bigamije kurandura ubukene mu baturage.

NEP-Kora Wigire yahaye imirimo mishya abarenga ibihumbi 80

Kuva mu mwaka wa 2014 gahunda ya NEP-Kora Wigire imaze guha imirimo mishya abarenga ibihumbi 80 hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe ubwo yasuraga bamwe mu bafashijwe na gahunda ya NEP Kora wigire bamurikaga ibikorwa byabo
Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga bamwe mu bafashijwe na gahunda ya NEP Kora wigire bamurikaga ibikorwa byabo

Byatangajwe mu muhango wo guha inyemezabumenyi abantu 2000 bahuguwe muri gahunda ya NEP-Kora Wigire no guhemba ibyiciro bitandukanye by’abagize uruhare mu iterambere ry’iyo gahunda.

Gasana Jerome, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), avuga ko mu myaka ibiri ishize gahunda ya NEP-Kora Wigire itangiye, abantu bakabakaba ibihumbi 26 bamaze gufashwa mu buryo butandukanye.

Akomeza avuga ko kandi ibyo byatumye abarenga ibihumbi 80 babona imirimo mishya.

Ati "Umurimo w’abatuye igihugu ni ubudahangarwa bwacyo. Tubatumye gutanga imbaraga zanyu mu kuzamura ubwinshi bw’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, nk’imwe mu ntego za guverinoma."

Akomeza avuga ko Abanyarwanda miliyoni 5.5 kuri miliyoni 12 zituye u Rwanda, bari mu cyiciro cyo gukora akazi gatanga inyungu ariko leta ngo ifite ubushobozi bwo kubonera akazi 3% byabo gusa.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yaratangiye

Hatangiye imirimo y’ibanze yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kuburyo igice cya mbere kizuzura mu mpera za 2018.

ikompanyi ikomoka mu gihugu cya Portugal yitwa Mota-Engil Africa (Mota-Engil Engenharia e Construcao Airport (BIA) yatangiye kugeza bimwe mu bikoresho izifashisha mu kubaka iki kibuga, kuva mu kwezi kw’Ukwakira 2016.

igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera
igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera

Amezi 10 arasiga Kivu Watt itanga Megawati 36

Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko umushinga wa Kivu Watt mu mezi 10 uzaba utanga megawati 10 ziyongera kuri 26 uri gutanga ubu.

Gaz
Gaz

Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 16 Gicurasi 2016, mu biganiro yagiranye n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yavuze ko yaganiriye na Conour Global ishyira mu bikorwa uyu mushinga ko bagiye gufatanya izi megawati zikaboneka.

Perezida Kagame ariko avuga ko umuriro w’amashanyarazi utabikwa, ahubwo agasaba abaturage kuwubyaza umusaruro.

Yagize ati "Amashanyarazi ntuyabika, amazi ashobora kureka ukayabika ukajya uyakoresha uko ushatse. Tugomba kugira aho tuyashyira rero, ni ibikorwa, izo nganda, tugatera imbere.

Abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange, ntago tugomba kumva ko tugomba kubana n’ubukene akaramata."

Ahacukurwa nyiramugengeri mu karere ka Gisagara
Ahacukurwa nyiramugengeri mu karere ka Gisagara

Ibikorwa byo kongera ingufu z’amashanyarazi kandi biri kwibanda ku ngufu za Nyiramugengeri ahateganyijwe kuboneka megawatt zisaga 80.

Hazabaho gusana umuyoboro wa Rusizi ya kabiri, kugura amashanyarazi mu mahanga no gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba.

Isoko ry’Imari n’imigabane

U Rwanda rurashaka amafaranga ava mu isoko ry’imari n’imigabane kurusha ava mu nkunga.

Perezida kagame asanga isoko ry'imari n'imigabane rizateza imbere Afurika kurusha inkunga
Perezida kagame asanga isoko ry’imari n’imigabane rizateza imbere Afurika kurusha inkunga

U Rwanda rwatangaje ko hari gahunda igamije guteza imbere igihugu hakoreshejwe amafaranga ava ku isoko ry’imari n’imigabane, kurusha gushingira ku nkunga igihugu gihabwa.

Abayobozi, abashoramari n’impuguke bari mu nama i Kigali ku matariki ya 12-13/02/2015, biga ku iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane muri Afurika y’uburasirazuba; bibajije niba isoko ry’imari n’imigabane ryakemura ibibazo by’ubukene.

Abatanga ibiganiro benshi batangiye bavuga ko isoko ry’imari n’imigabane ryuzuzanya n’inkunga ku buryo byombi byakomeza guhabwa agaciro no gutezwa imbere; ariko Perezida Kagame we yagaragaje igitekerezo gitandukanye.

Yagize ati “Iki kibazo kiganirwaho gusa muri Afurika, nta handi bashobora kugereranya inkunga n’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane”.

Mbere ya byose, inkunga ni politiki kurusha ibindi byose, mu gihe amasoko y’imari yo ntaho abogamiye; mubirebye ku isi hose, mwasanga inkunga yakoreshwa mu kubarwanya.”

Umukuru w’Igihugu yatangije iyi nama y’iminsi ibiri asaba ko mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane hatarebwa amafaranga gusa; ahubwo abayatanga (abaturage b’ibihugu) bagomba gutezwa imbere.

Avuga kandi ko hababaho kwita ku ikoranabuhanga no kurema icyizere mu bantu hashingiwe ku ishyirwaho ry’amategeko ahamye akumira ruswa n’indi mico mibi.

2016 yasize hatashywe inyubako zikomeye zubatswe n’abanyarwanda ubwabo

Kuwa mbere tariki ya 5 ukuboza 2016, Perezida Kagame yatashye inyubako ya Chic Complex na Kigali Heights.

Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze hubatse ishuri rya Eto Muhima iruhande rwa Gare nshya.

Yubatswe n’abacuruzi 56 bibumbiye mu itsinda ryitwa Champion Investiment Corporation (CHIC), yuzura itwaye miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ifoto y'urwibutso yafashwe nyuma yo gutaha inyubako ya Chic complex
Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma yo gutaha inyubako ya Chic complex

Kigali Heights nayo yubatse mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, iteganye n’inyubako ya Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel.

Iyi nyubako ubu ikorerwamo ubucuruzi, yamaze imyaka ibiri yubakwa yuzura itwaye miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigali Heights indi nyubako yuzuye mu mwaka wa 2016
kigali Heights indi nyubako yuzuye mu mwaka wa 2016

Muri uyu mwaka kandi hatashywe inyubako ihagarariye izindi mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center irimo Radisson Blue Hotel, iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye asaga Miliyoni 400 z’amadorali y’Amerika.

Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel
Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbona abanyarwanda dufite byinshi twashimira Perezida Paul Kagame rwose, iyo urebye iterambere tumaze kugeraho muri ino myaka, usanga rwose nta gushidikanya ko u Rwanda rufite imbere heza kandi hari ikizere

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Nanjye mbona umwaka utaha uzaba ari mwiza cyane... mbona iterambere rizaba ari ryinshi cyane, kandi nemezako igihe cyose tuzaba tugifite Perezida wacu Paul Kagame, iterambere rizakomeza kwiyongera

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

ubundi hagoye kubona igishoro.

Félicien yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

nibyiza ko urwanda rutera itabwe rujya ibere ni rukomereze aho tuzajye muri 2020 twaramaze kuryera kutego,

ntihinyurwa dionizi yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka