Abakozi ba SACCO bibukijwe ko bakesha akazi abakiliya

Abakozi b’Umurenge SACCO Rubengera mu Karere ka Karongi basabwe gutanga serivisi nziza ku bakiliya babo kuko ari bo batumye baba mu myanya barimo.

JPEG - 88.9 kb
Komite nshya ya SACCO Rubengera ngo izaharanira ko serivise zihabwa abakiliya zinozwa.

Ibi babisabwe mu nteko rusange idasanzwe y’iyi SACCO yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2016.

Iyi nteko idasanzwe yanasimbuje komite y’inama y’ubutegetsi yari irangije manda yayo. Umukoro wa mbere komite nshya yahawe ukaba ari ukwita ku kunoza serivisi zihabwa abakiliya.

Nyamurinda Protais wari uyoboye komite icyuye igihe, yagize ati ˝Imwe mu mbogamizi twahuye na yo, ni ukuba tutaragera ku rwego twifuza rwo kunoza serivisi dutanga,. Ni cyo dusaba komite igiyeho ikabyitaho, umukiliya ni umwami kandi ni we utumye bariya bakozi bose baba hariya.˝

Nyamurinda agaragaza ko indi mbogamizi bahuye na yo ari iy’abakozi bibye amafaranga ya SACCO, cyakora inkiko zikaba zaramaze kwemeza ko bayishyura, ariko akavuga ko kuyiba na byo bituruka ku kudaha agaciro abayabikijemo.

JPEG - 86.6 kb
Abakozi bibukijwe ko bgomba kubaha abakiriya kuko ari bo bakesha akazi.

Usabyimana Gellas watorewe kuyobora komite nshya, avuga ko ibyo basabwe bazabikurikiza uko biri.

Agira ati ˝Tugiye kwicara n’abakozi tuganire, bumve ko inyungu z’ikigo ari zo z’umukiliya, ndetse zikaba ari na zo nyungu zabo bwite, bityo duharanire kunoza serivisi. ˝

Nyinawumukobwa Confiance, umunyamuryango w’iki kigo cy’imari, ati ˝Icyo dusaba iyi komite twashyizeho ni ugukoresha neza imyanya babonye, bakabikora mu nyungu z’umuyamuryango muri rusange ari na ko bamuha serivisi akwiye.˝

Uretse imitangire ya serivisi ku babagana, komite nshya irasabwa guhangana n’ikibazo cy’abahabwa inguzanyo batazishyura uko bikwiye. Kugeza ubu, ikigereranyo cy’ubukerewe mu kwishyura inguzanyo kiri kuri 29%, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iteganya ko kitagomba kurenga 5%.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka