Ntawizera agiye kwiyuzuriza inzu abikesha gusunika ingorofani

Umugabo witwa Ntawizera Claude wo mu Karere ka Burera atangaza ko agiye kwiyuzuriza inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiririro, abikesha akazi ke ko gutwara imizigo ku ngorofani.

Ntawizera utuye mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, avuga ko ako kazi agakora buri munsi; abo atwariye imizigo bakamuha amafaranga akuramo ayo kurya, andi akayashyira mu “kimina”.

Uku ni ko Ntawizera asunika ingorofani ihetse imitwaro.
Uku ni ko Ntawizera asunika ingorofani ihetse imitwaro.

Amaze imyaka irindwi asunika ingorofani. Amafaranga yose yakoreye muri iyo myaka ngo ni yo yatumye atangira kubaka inzu kuri ubu igiye kuzura. Imaze kumutwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu ibihumbi 350.

Agira ati “Ndi kubaka inzu, maze kuyisakara hasigaye kuyitera ibyondo (igishahuro). Ubu inzu y’amabati 23 ndayifite. Ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro (salon).”

Uyu mugabo ufite imyaka 32 y’amavuko, afite umugore n’abana bane. Avuga ko atwara imizigo y’abantu bo mu gace atuyemo. Baba abagiye cyangwa abavuye mu masoko ya Rugarana na Gahunga ari muri ako gace, bitabujije ko atwarira n’abagiye ahandi.

Bitewe n’aho ajyanye umuzigo, abamuhaye akazi bamwishyura amafaranga ari hagati ya 100 na 500. Kure ashobora kujya ni ahareshya n’ibilometero bitanu. Ingorofani ye yikorera ibiro bibarirwa mu 150.

Aha ni mu isoko rya Rugarama, Ntawizera arindiriye abamuha akazi ko gutwara imizigo.
Aha ni mu isoko rya Rugarama, Ntawizera arindiriye abamuha akazi ko gutwara imizigo.

Ntawizera ahamya ko mu kwezi, ashyira mu kimina amafaranga 6000. Naho ku munsi bitewe n’ayo yakoreye, akuramo ayo guhahira umuryango we, abarirwa muri 800. Akomeza avuga ko aba yakuyeho n’ayo kurya, mu gihe ari mu kazi, angana na 300.

Uyu mugabo arata ingorofani ye ko imufatiye runini ku buryo nta cyo yayigurana. Ahamya ko n’uwamuha igare ngo bagurane ataryemera.

Agira ati “Ariko buriya umpaye igare sinanaryiga ngo ndimenye. N’iyo narimenya, kurikoresha byangora. Nk’ubungubu, imyaka [mu murima] yera wenda hamaze nk’amezi atanu, atandatu. None se ubwo byakwera ndimo kurya iki?”

Akomeza avuga ko nubwo ako kazi akora kamusaba imbaraga nyinshi, agakora yishimye kuko kamutunze.

Ntawizera asaba abagasuzugura, gukura amaboko mu mufuka na bo bakihangira imirimo aho kwicara gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

courage lbs komezauzabona nimodoka

michel yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka