Kirehe: Abaturage bari kwiyubakira ikiraro cya miliyoni 30

Bitewe no kubura ikiraro kibahuza n’akarere ka Ngoma, abaturage bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe biyemeje kubaka ikiraro kizatwara miliyoni 30 kugira ngo babashe kujya bagurisha umusaruro w’ibitoki biboroheye.

Ni umushinga bamaze amezi 5 batangiye mu gihe binubiraga amafaranga make bahabwa ku musaruro w’ibitoki beza.

Matarataza Félicien, umuturage w’umurenge wa Mushikiri avuga ko bitanze ku mpamvu z’uko ibitoki byabo byaburaga isoko imodoka ziza gupakira zikaza zihenze bitewe no kuzenguruka zinyuze kure.

Yagize ati “abacuruzi bajyaga baduhenda bitwaje ko banyuze umuhanda wa kure bakadukata amafaranga ya lisansi ibyo bigatuma duhendwa k’umusaruro wacu, nibwo twafashe ingamba zo kwiyubakira ikiraro. Hari amafaranga dutanga ku bitoki twagurishije ibindi tukabyikorera n’amaboko yacu”.

Abaturage bishimira aho imirimo yo kubaka ikiraro igeze.
Abaturage bishimira aho imirimo yo kubaka ikiraro igeze.

Icyo kiraro cyubatswe mu buryo bugezweho bw’ibyuma na sima mu gihe ikiraro cyari gisanzwe cyari gikozwe n’ibiti kandi cyarangijwe n’imvura ku buryo nta bushobozi cyari gifite bwo kunyurwaho n’imodoka ipakiye, ibyo bigatera igihombo ku baturage cyo kubura uburyo bagurisha ibitoki bejeje.

Karambizi Alphonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri avuga ko imirimo imaze gukorwa hubakwa iki kiraro imaze kugera kuri miliyoni 12 muri miliyoni 30 kizatwara ngo kibe cyuzuye, kandi yose aturutse mu baturage.

Yagize ati “hano mu murenge wa Mushikiri hera ibitoki byinshi ariko abaturage bakabiburira isoko ku mpamvu z’iki kiraro cyaridutse, nibwo bigiriye inama zo kwiyubakira iki kiraro, ubu kigeze muri miliyoni 12 kizuzura gihagaze miriyoni 30 kandi byose ni imbaraga zabo”.

Ikiraro gisanzwe cyari cyarangijwe n'imvura.
Ikiraro gisanzwe cyari cyarangijwe n’imvura.

Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo arashimira abaturage ku bw’igikorwa batangiye cyo kwiyubakira ikiraro.

Yagize ati “ni ibyo kwishimira kuba abaturage mufite gahunda nziza nk’iyi yo kwiteza imbere mwiyubakira ikiraro nk’iki biturutse mu maboko yanyu. Ni igikorwa kijyanye na gahunda ya Leta yo kwihesha agaciro mu bikorwa bizamura iterambere ry’igihugu”.

Aravuga ko icyo kiraro kizagira akamaro kanini mu migenderanire n’utundi turere bikazakuraho ihendwa ryagiye rigaragara ku musaruro w’abaturage kuko habagaho kunyura mu nzira za kure ibyo bikishyurwa n’abaturage, ngo ubwo hagiye kuboneka ikiraro ibibazo byose bigiye gukemuka.

Mu gihe abaturage bo mu murenge wa Mushikiri biyubakira ikiraro kizahagarara miliyoni 30 batangiye na gahunda yo kwigurira ingobyi y’abarwayi (ambulance).

Iki kiraro kizuzura gitwaye miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iki kiraro kizuzura gitwaye miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kiraro kizabafasha kugurisha umusaruro w'ibitoki badahenzwe.
Iki kiraro kizabafasha kugurisha umusaruro w’ibitoki badahenzwe.
Tihabyona ashimira abaturage bagize igitekerezo cyo kubaka ikiraro mu bushobozi bwabo.
Tihabyona ashimira abaturage bagize igitekerezo cyo kubaka ikiraro mu bushobozi bwabo.
Abayobozi banyuranye nabo banyuzamo bagafatanya n'abaturage kubaka iki kiraro.
Abayobozi banyuranye nabo banyuzamo bagafatanya n’abaturage kubaka iki kiraro.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka