Impera z’umwaka wa 2023 zirabaha icyizere ko ukurikiyeho uzaba mwiza

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko bafite icyizere cy’uko umwaka wa 2024 uzagenda neza, kubera ko impera za 2023 zabonetsemo imvura.

Ibirayi biri mu biribwa byagabanutse mu biciro
Ibirayi biri mu biribwa byagabanutse mu biciro

Kuboneka kw’imvura ngo byatumye umusaruro wiyongera, ku buryo ku isoko ibiciro byagabanutse, ugereranyije n’uko byari bimeze mu ntangiriro za 2023, ndetse no hagati muri uwo mwaka, kuko ibiciro byari hejuru, ku buryo bitaboroherezaga guhaha.

Ariko ngo uyu munsi ufite amafaranga 600 ushobora kubona ikilo cy’ibiribwa nk’ibishyimbo, ibirayi na byo biri munsi yayo, ibitoki na byo biraboneka ku mafaranga ari munsi ya 600, ari na ho bahera bavuga ko bafite icyizere cy’uko umwaka wa 2024 ushobora kugenda neza ugereranyije n’urangiye.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko ibiciro binogeye buri wese ku isoko, ku buryo buri wese yibona muri byo.

Jean Baptiste Niyonkuru avuga ko bitewe n’uko amafaranga yabuze umuntu agenda abika macye macye kugira ngo azabone ayo gukoresha mu minsi mikuru.

Ati “Kubera amafaranga yabuze hari igihe ugira utya ukabona ducye ducye ukatubika, kugira ngo ku munsi mukuru uzabone ubushera (ikinyobwa), hari n’icyo kurya wagura kidasarurwa nk’amafi, inyama. Ubwo nanjye nko ku Bunani ndihangana wenda ngende ndebe niba inyama zihenze ngure nk’amafi mvuge nti nsoje umwaka, gusa mu mirima imyaka irahari, ibigori bireze, ibishyimbo birimo kuboneka, imvura niramuka ikomeje ndabona umwaka utaha uzaba umeze neza.”

Beatrice Nyinawumuntu avuga ko impera z’umwaka wa 2023, zigeze mu mirima imyaka irimo, ku buryo birimo gutanga icyizere cy’uko bizarushaho kugenda neza umwaka utaha.

Ati “Mu mirima ibishyimbo bireze, ibigori na byo ni uko, biradufasha kwitegura iminsi mikuru no kuyirya neza, kuko mu minsi yashize washoboraga kuba wajyana nk’amafaranga ibihumbi bibiri ku isoko, ukaba utabasha guhaha, ariko ubu urayajyana ukabona icyo uhahamo, kuko biragura ibiro bine by’ibirayi kandi byaguraga ibiro bibiri, hari icyizere kuko intangiriro z’umwaka ugiye kuza ari nziza, bitewe n’uko uyu urangiye, urangiye ubona ibintu nta kibazo.”

Ibyo abaturage bavuga kandi babihurizaho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, uvuga ko iminsi mikuru irimo kwizihizwa mu gihe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, imyaka yahinzwe yeze neza kubera ko imvura yabonetse.

Ati “Ibyo byose biratuma abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite umwanya wo kuba bagira uburyo bishimira iminsi mikuru, bikaba ari ibintu twakwishimira.”

Umwaka wa 2023 waranzwe cyane no kurumba kw’imyaka, byatumye habaho izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko, kuko hari n’aho ikilo cy’ibirayi cyaguze amafaranga 1500 mu Mujyi wa Kigali.

Muri Gicurasi 2023 Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka umuvuduko w’ibiciro uzatangira kugabanuka, bigizwemo uruhare n’impamvu zinyuranye zirimo kuboneka kw’imyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka