Abategereje ko gare yubakwa baheze mu rujijo

Abashoferi n’abagenzi bategera imodoka muri gare ya Rwamagana bari mu rujijo baterwa no kuba itubakwa kandi yaragombaga gutangirana na 2016.

Mu gihe cy’imvura ngo haba harimo ibyondo n’amazi yaretsemo bikabangamira n’abagenzi bahategera. Ariko hari icyizere cy’uko ibiganiro hagati ya RFTC igomba kuhubaka gare n’Akarere kagomba kwimura abaturage bahegereye nibumvikana ishobora kubaikwa.

Ba nyir'izi ngo ziri iruhande rwa gare ya Rwamagana ngo bamaze kwishyurwa ngo bimuke ariko RFTC iragenda gahoro mu bikorwa byo kubaka gare
Ba nyir’izi ngo ziri iruhande rwa gare ya Rwamagana ngo bamaze kwishyurwa ngo bimuke ariko RFTC iragenda gahoro mu bikorwa byo kubaka gare

Umwe mu bashoferi witwa Nkusi agira ati “Iyi gare iratubangamiye cyane cyane mu gihe cy’imvura. Hari igihe usanga harimo n’ubucucike bukabije ku buryo umuntu abura n’uko aparika kubera ukuntu ari ntoya”

Ingaruka z’ubuto bw’iyo gare ntizigera ku bashoferi gusa kuko n’abagenzi bavuga ko iyo imvura iguye babura aho bugama.

Kalimba Martin ati “Igihe cy’imvura harekamo ibiziba bikabangama, abagenzi tukabura aho twugama ukabona bitameze neza. N’imiparikire y’imodoka ntiba isobanutse, ntiwamenya ngo imodoka iyi n’iyi irajya he, ugasanga ni akavuyo mu bagenzi”

Abashoferi bavuga ko iba irimo ubucucike ku buryo bamwe bibagora kubona uko baparika
Abashoferi bavuga ko iba irimo ubucucike ku buryo bamwe bibagora kubona uko baparika

Akarere ka Rwamagana bwari bufite gahunda yo kubaka iyo gare mu ntangiriro z’umwaka wa 2016. Akarere kateganyaga ko kwimura abatuye aho gare izubakwa byari kurangirana n’ukwezi k’ukuboza 2015, kandi ngo byararangiye nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ko, Kakooza Henry abivuga.

Avuga ko akarere kari kumvikanye n’ikigo cya RFTC ko kizubaka gare ya Rwamagana mu ntangiriro za 2016 akarere kamaze kwimura abaturage, ariko icyo kigo ngo kiri kubigendamo gahoro.

Kakooza ati “Akarere kagomba kwimura abaturage RFTC na yo ikubaka gare. Kwimura abaturage twarabikoze, ariko RFTC iri kugenda gahoro cyane kugira ngo gare itangire kubakwa”

Gare ya Rwamagana ni imwe muri gare ntoya zikiri mu Burasirazuba
Gare ya Rwamagana ni imwe muri gare ntoya zikiri mu Burasirazuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC, Anita Mukamutoni avuga ko hari ibyo bari batarumvikanaho n’Akarere ku buryo bw’imyubakire, ariko ngo bafitanye inama muri uku kwezi kwa Werurwe ku buryo imyanzuro izayivamo ariyo izatanga icyerekezo cyo kubaka iyo gare.

Ati “Tuzahura na bo muri uku kwezi batwereke ko barangije (kwimura abaturage), ariko nta kibazo gihari kugeza ubu, hari ibyo twashakaga kubanza kumvikana na bo mu buryo bw’imyubakire, ubwo nyuma y’iyo nama nibwo twamenya ibyiciro tuzubakamo”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka