Kuzigama 500Frw buri munsi byaguhesha arenga 180,000Frw ku mwaka

Ikigo giteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority, CMA) kiravuga ko abarema iri soko atari abaherwe gusa, kuko n’uwazigamye amafaranga 500 buri munsi, asoza umwaka yinjije arenga ibihumbi 180.

Abayobozi mu bijyanye n'isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda
Abayobozi mu bijyanye n’isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda

CMA n’abafatanyabikorwa bayo bashyizeho Ikigega cy’iterambere cyakira amafaranga y’ubwizigame guhera ku 2,000Frw ku kwezi, aho uwayazigamye ayahabwa nyuma y’umwaka hiyongereyeho inyungu y’umunani cyangwa 10%.

Aya mafaranga iyo yaguzwe impapuro mpeshwamwenda (yagurijwe Leta) arenga ibihumbi 180, ariko ashobora kwikuba inshuro nyinshi mu gihe yaba aguzwe imigabane mu bigo bitandukanye biyicuruza.

Amafaranga ibihumbi 180 ashobora kugura mudasobwa, inka cyangwa inkoko zo korora, ndetse n’imashini zitandukanye zakoreshwa n’umuntu urangije kwiga imyuga n’ubumenyingiro, ku buryo byamurinda ubushomeri mu gihe yaba arangije ishuri.

Umuyobozi nshigwabikorwa wa CMA, Eric Bundugu avuga ko uwazigamye byibura ibihumbi 100 ku kwezi, ayahabwa yongereweho inyungu ya 12%, ni ukuvuga ko aramutse ari yo yazigamye yonyine yazahabwa 112,000Frw nyuma y’umwaka.

Ashobora no guhitamo kudakora kuri icyo gishoro akazajya ahabwa inyungu y’ibihumbi 12,000 yonyine buri mwaka, cyangwa yaba azigama ibihumbi 100 buri kwezi akamara umwaka abikora, undi mwaka ukurikiyeho atangira guhabwa inyungu yonyine irenga ibihumbi 140 buri mwaka.

Icyakora ngo biterwa n’ubwumvikane, kuko hari n’abasaba igice cy’inyungu y’ayo babonye buri mezi atandatu.

Bundugu akomeza agira ati “Isoko ry’Imari n’Imigabane ni iry’Abanyarwanda bose, waba umucuruzi, waba umukozi wa Leta, waba umunyeshuri, ubushobozi ufite bwose burabikwemerera”.

Umuyobozi wa CMA, Eric Bundugu
Umuyobozi wa CMA, Eric Bundugu

Mu bijyanye no kugura imigabane ho, umuntu ashobora kunguka amafaranga yikubye inshuro nyinshi, nk’uko Migisha Magnifique ukorera CMA akomeza abisobanura.

Migisha avuga ko acyiga muri Kaminuza yaguze imigabane muri Bralirwa atanze buruse y’amezi abiri yari ahawe y’ibihumbi 48, nyuma y’imyaka ibiri irenga ngo yagiye kuyabikuza yose ahabwa ibihumbi 320frw.

Ku rundi ruhande, ntabwo umuco wo kwihangana no kunguka make uba mu Banyarwanda nk’uko uwitwa Mugisha Fabrice abisobanura, agira ati “Gucuruza amafaranga tubikora muri bagenzi bacu aho umuguriza akazayaguha nyuma y’ukwezi yongeyeho nka 10%”.

“Nubwo abenshi batarasobanukirwa n’imikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ntabwo umuntu yakubwira ngo ‘nguriza amafaranga ibihumbi 100 nzayaguha nongeyeho ibihumbi 12’ ngo uyamuhe kandi ushobora kuyazunguza muri icyo gihe cyose akakungukira arenga ibihumbi 40”.

Umuyobozi w’Isoko ry’Imigabane (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba avuga ko umuntu wese ushaka kurya yicaye nta kintu akora na kimwe, yafata amafaranga ye akayashora mu isoko ry’imari n’imigabane ubundi akajya akoresha inyungu gusa mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.

Leta ivuga ko ubucuruzi bw’imari n’imigabane butishyura imisoro ku nyungu. Kugeza ubu abaryitabiriye baragera ku bihumbi 16, bakaba bamaze kuzigama arenga miliyari 525.8 kuva mu mwaka wa 2011 kugera muri uku kwezi kwa Kamena 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Muraho neza ikibazo nonese ntabwo headquarters yaburi kigo cyaba kuboneka muri buri ntara ???

Kevin yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Ni gute wagura umugabane muri brulirwa

Leonard yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Thank you very much for the important news. I would like to know if meeting with securities brokers require consultancy fees or any kind of fees to prepare myself accordingly. How much?

Lukas yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Nigute nagura umugabane mukigo nifuza urugero bralirwa

Eric yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Nifuza gushyiramo 2million ariko se nta buryo najya mbona izo nyungu kukwezi? Amezi6-kumwaka nigihe kirekire mudufashe niba byashoboka

Ashimwe yanditse ku itariki ya: 27-06-2019  →  Musubize

Abifuza kuzigama kuva ku mafaranga y’u Rwanda 2,000 mwagana Ikigega Iterambere Fund cyangwa mukahamagara izi nomero: 0787900207.

Miurakoze

CMA PRO yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Muraho Louise,

Kwinjiramo biroroshye, wavugana n’umwe mu bahuza (securities brokers) babiherewe uburenganzira, wabasanga hano: https://www.cma.rw/index.php?id=25

Cyangwa ugasura ahakorerea iri soko mu muturirwa wa KCT muri floor ya mbere.

Ku bindi bisobanuro, wadusura kuri Twitter unyuze kuri @CMARwanda.

Murakoze.

CMA PRO yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Mudusobanurire kwinjiramo bica mu zihe nzira? Ese ibi byaba bitanga ikizete kihe ko twabonye ibyabaye ku bantu bashoye frw yabo mu kiswe supermarketing

Eric yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Muraho Eric,

Kwinjiramo nta kindi bisaba uretse ubushake gusa, ikindi kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane birizewe cyane kuko hari inzego ndetse n’amategeko birengera abashoye imari kuri iri soko.

Ushaka kwinjiramo wagana abitwa abahuza cyangwa stock brokers wasanga contacts zabo hano: https://www.cma.rw/index.php?id=25 cyangwa uri mu mujyi wa Kigali wagana ahakorera iri soko mu mujyi wa Kigali mu muturirwa wa mbere muri Kigali City Tower (KCT).

Mukeneye amakuru arenzeho mudukurikire kuri Twitter kuri @CMARwanda.

Murakoze.

CMA PRO yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

How can one join, u should have given us a link

John yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Hey Johhn,

If you want to save and invest through capital market products, kindly contact any of the licensed securities brokers available on this link: https://www.cma.rw/index.php?id=25

Or, if you are in Kigali, visit the Rwanda Stock Exchange at the 1st Floor(Kigali City Tower).

For further information, ask any information via our Twitter handle: @CMARwanda.

Thank you.

CMA PRO yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

mutubwire uko umuntu yakinjiramo

dirisi elyse yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Muraho Elyse,

Kwinjiramo biroroshye, wavugana n’umwe mu bahuza (securities brokers) babiherewe uburenganzira, wabasanga hano: https://www.cma.rw/index.php?id=25

Cyangwa ugasura ahakorerea iri soko mu muturirwa wa KCT muri floor ya mbere.

Ku bindi bisobanuro, wadusura kuri Twitter unyuze kuri @CMARwanda.

Murakoze.

CMA PRO yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Umuntu yajyamo ate?akizigamira buri kwezi?murakoze

Louise nishimwe yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka