Hagiye gushyirwaho uburyo bwa gatatu bwo kubona inguzanyo ku mwalimu -Ngenzirabona

Cooperative Umwalimu SACCO iratangaza ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo guha abanyamuryango bayo inguzanyo biciye mu mishinga yabo bwite bazajya bakora ibyara inyungu.

Ngenzirabona Prosper, Umuyobozi wa Mwalimu Sacco o mu Ntara y’i Burasirazuba akaba no mu nama y’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, avuga ko uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku mishinga buje bukurikira ubusazwe bwakorwaga bwo gutanga inguzanyo ku mishahara ndetse n’uburyo busanzwe bwo guhabwa inguzanyo habanje gutangwa ingwate.

Ngenzirabona asobanura ko gahunda nshya yo gutanga inguzanyo ishobora kubangikanywa n'ubundi buryo busanzwe bazihabwagamo.
Ngenzirabona asobanura ko gahunda nshya yo gutanga inguzanyo ishobora kubangikanywa n’ubundi buryo busanzwe bazihabwagamo.

Ku kibazo cy’ingwate zishobora gutuma umwalimu atabona kuri iyi nguzanyo, uburyobushya ngo buzatuma noneho umwalimu abasha kwiga neza umushinga ubyara inyungu ushobora kwishingirwa n’ibigega byishingira imishinga ibyara inyungu kubona inguzanyo nka BDF (Busness Development Fund) ikigega cy’ingwate ku mishinga ibyara inyungu.

Ngenzirabona agira ati “N’uwaba afite inguzanyo isanzwe yishyuraga ku mushahara, yategura umushinga we ukazamufasha no kuzishyura ya nguzanyo, ku bafite ingwate ni ho byoroshye cyane nta kibazo ariko udafite ingwate biriya bigega birahari bizamufasha.”

Ngenzirabona yongeraho ko ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO bugiye gukora urutonde rw’imsihinga ishobora kubangikanywa n’uburezi.

Abanyamuryango b'Umwalimu Sacco bishimira udushya igenda ibazanira (photo archive).
Abanyamuryango b’Umwalimu Sacco bishimira udushya igenda ibazanira (photo archive).

Bamwe mu bariumu bavuga ko inguzanyo nshya zizatuma koko babasha kwagura imishinga yabo kuko ngo ubundi inguzanyo bayihabwaga hakurikijwe umushaha mukeya, mwalimu ahembwa bigatuma atabasha kwiteza imbere cyangwa gushyira mu bikorwa umushinga ufatika.

Mukeshimana Olivier aturuka mu Karere ka Rulindo, akaba yari amaze kubaka inzu eshatu ntoya zamwinjirizaga amafaranga buri kwezi ku nguzanyo y’amafaranga ibihumbi 900frw (900,000FRW), avuga ko noneho agiye kwagura umushinga akubaka inzu 10 kuko inguzanyo ya mbere yabashije kuyishyura neza.

Mukeshimana agira ati, “Ubu noneho umushinga ni wo uzajya wiyishyurira inguzanyo mu gihe ayo twahabwaga twishyuraga ku mishahara bigatuma umuntu atabasha kwiteza imbere.”

Mukamusana Chantal uyobora ishami ry’Umwalimu SACCO mu Karere ka Gicumbi avuga ko nta mupaka uhari mu guhabwa inguzanyo ku mishinga ibyara inyungu kuko harebwa ubushobozi bw’ingwate nyir’umushinga yatanze, cyangwa se uko umushinga ubwawo uziyishyurira.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yewe mwalimu yizezwa byinshi ariko nabuze ibyamugera mu ntoki.mwalimu we senga Imana yonyine niyo izamenya icyo wakoze maze igukubire; abakunyuze mu biganza bo kukwitura s inzi igihe bizabera.Ariko nabo bazabazwa byinshi.Umuntu nta salary hanyuma ngo nafate loan abone gutera imbere(economic Planners)mutubwire kandi muhere ku masaha agomba gukora!!!

.

ngangura paterne yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

yewe mwalimu yizezwa byinshi ariko nabuze ibyamugera mu ntoki.mwalimu we senga Imana yonyine niyo izamenya icyo wakoze maze igukubire; abakunyuze mu biganza bo kukwitura s inzi igihe bizabera.Ariko nabo bazabazwa byinshi.Umuntu nta salary hanyuma ngo nafate loan abone gutera imbere(economic Planners)mutubwire kandi muhere ku masaha agomba gukora!!!

.

ngangura paterne yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

twabasabye kutubariza impamvu tumwe muturere twanze kongeza abarimu bagihemberwa niveau yo hasi kdi barongereye niveau
urugero akarere ka muhanga muzatubarize

karine yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka