Imibiri yabonetse kwa Hishamunda yari yaragizwe fondasiyo y’inzu- Ubuhamya

Alice Nyirabageni, umwe mu bari muri komite ya Ibuka mu Murenge wa Ngoma wakurikiraniye hafi imirimo yo gushakisha imibiri mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, Akagari ka Ngoma, ahazwi nko kwa Hishamunda, avuga ko urebye iriya mibiri yagiye yubakirwaho nkana.

Aho bita kwa Hishamunda hakuwe imibiri 2060 ubu hatewe indabo na pasiparumu
Aho bita kwa Hishamunda hakuwe imibiri 2060 ubu hatewe indabo na pasiparumu

Yabisobanuye mu mugoroba wo kwibuka tariki 29 Mata 2024, wabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Musenyeri Filipo Rukamba, hagakurikiraho urugendo rwo kuva kuri Paruwasi ya Ngoma ahaturiwe igitambo cya misa nyine, rukanyura ahabonetse imibiri 2073 iri bushyingurwe kuri uyu wa 30 Mata 2024, hanyuma ibiganiro bigakomereza hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma.

Nyirabageni yabanje gusobanura ko intandaro yo kuboneka kw’iriya mibiri ari abasabwe gucukura umusingi wo kubaka urugo kwa Séraphine Dusabemariya, umukobwa wa Hishamunda, bakanyuza isuka aho batari babwiwe, hanyuma bakagwa ku mibiri ine.

Dusabemariya ngo yabemereye amafaranga ibihumbi 150 baranga babibwira umukuru w’Umudugudu, na we bashatse kumuha amafaranga arabyanga, bahamagara ku Kagari no ku Murenge, hanyuma kwa Hishamunda babajijwe iby’ibyo mibiri yabonetse bavuga ko ari iy’abapfuye muri Ruzagayura.
Ibyo bisubizo ariko ngo byatanzwe na Dusabemariya hamwe na murumuna we Josée, se Hishamunda we ntibigeze batuma avuga.

Nyirabageni akomeza agira ati “Uwo munsi twatahanye imibiri ine, buracya igikorwa cyo gushakisha imibiri kiratangira, tubona 35. Yari munsi y’inzu ariko yinjiramo basa nk’aho babacukuriye, bamara gushyiramo umuntu bakarenzaho amabuye hejuru y’amabuye bagashyiraho umucanga.”

N’ubwo bari babonye ibimenyetso bibagaragariza ko mu gikoni na ho hari imibiri, umuryango wa Dusabemariya harimo n’umuhungu we ngo bari babahakaniye bavuga ko nta mibiri ihari. Ntibyababujije gukomeza kuyishakisha ariko.

Nyirabageni ati “Igikoni cyarasenywe kivamo imibiri, na cyo gituma tubona ko mu nzu na ho ihari. Ajya kubaka inzu yabanje imibiri arenzaho amabuye, arenzaho umucanga, arangije asasaho shitingi. Iyo mibiri ni yo yari yarabaye fondasiyo y’inzu.”

Mu bwiherero ngo habonywe imitwe igera kuri ine yakoreshejwe nk’aho ari sima kuko babanzagaho amabuye, bagashyiraho umutwe, hanyuma bakarenzaho ibuye, ubundi bagakomeza bakazamura inyubako. Iruhande rw’ubwiherero na ho hari imibiri igera kuri itatu irimo umurindankuba.

Nyirabageni akomeza agira ati “Hari imibiri twasanze mu mifuka y’umuceri, hari imibiri twasanze mu bwiherero, hari aho twasanze imitwe myinshi yari mu kintu kimeze nka shitingi. Hari abantu bashyize mu ndobo, abana cyane cyane. Byari ibintu ubona birenze ubwenge bw’umuntu.”

Hepfo yo kwa Séraphine Dusabemariya, ari ho ku uwitwa Médiatrice, abashakishaga imibiri bagiye babona imitwe y’abantu mu nguri z’insina z’urutoki rwiza rwari ruhari.

Nyirabageni ati “Hari aho twageraga ukahasanga ibihimba bidafite imitwe, ukazasanga ahandi bashyize imitwe. Kandi kubera ko bicaga bakanarya inka, hari aho twasanze imibiri barayivanze n’ibice by’inka nk’amahembe, ugasanga aho abantu babakuyemo amenyo bakayashyira ku ruhande.”

N’ikiniga ati “Ntabwo byari byoroshye!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka