Gutegereza gukorana na RDC byakereje kubaka One stop Border Post

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) kivuga ko umushinga wo kubaka umupaka umwe (One stop Border Post) rwagombaga guhuriraho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) wadindijwe na RDC ivuga ko cyagize imbogamizi zo kubona ubutaka bwo kubakaho, mu gihe u Rwanda ruvuga ko rwarangije kwitegura kandi amafaranga agomba gukoreshwa ahuriweho n’ibihugu byombi.

Tariki ya 20 Mata 2015, itsinda rya Sena rishinzwe ubukungu n’Imari risura Akarere ka Rubavu, ikibazo cyo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi mu korohereza ubucuruzi bwambukiranya umupaka cyagarutsweho, hibazwa impamvu ibikorwa byo kubaka bitaratangira kandi hari icyizere ko bigomba kuba byaratangiye mu kwezi kwa Werurwe 2015.

Abayobozi ba Kongo bifatanyije n'u Rwanda gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa One Stop border post.
Abayobozi ba Kongo bifatanyije n’u Rwanda gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa One Stop border post.

Kayisire Pasteur, umuyobozi muri RTDA yagaragaje ko gutinda k’umushinga wo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu mu kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya umupaka byatewe na RDC yatinze kugaragaza ubutaka buzubakwaho.

Kayisire avuga ko u Rwanda ruri gutegura uburyo rwasaba ko amafaranga rwagenewe kubaka ku ruhande rwarwo yatangwa imishinga igatangira gukora mu gihe RDC igikemura ibibazo byayo.

Miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika niyo azakoreshwa mu kubaka One stop Border Post ihuza Umujyi wa Goma na Gisenyi ku mupaka wa La Corniche, amafaranga azatangwa n’umuherwe w’umunyamerika Howard G. Buffett uvuga ko icyatekerezwaga nk’inzozi kigiye kuba ukuri, bigaragaza ko amahoro n’umutekano mu karere birimo kugaruka kandi ibikorwa by’iterambere bigakomeza.

Howard G.Buffett na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa one Stop Border post.
Howard G.Buffett na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa one Stop Border post.

Igikorwa cyo kubaka One stop Border Post ya La Corniche ihuza Umujyi Goma na Gisenyi ku ruhande rw’ u Rwanda byari biteganyijwe ko kizatwara amezi 18 mu kubaka, kikarangira gitwaye miyoni 9 z’amadolari y’Amerika.

Guhuriza hamwe umupaka ku bihugu by’u Rwanda na RDC ngo byitezwe ho kugabanya akarengane abanyarwanda bahura nako bagiye i Goma, kuko igihe cyo gusaka no kujya gusuzuma ibyangombwa by’umuntu bizajya bikorerwa hamwe mu mucyo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka