Gushyira ba rwiyemezamirimo mu byiciro by’ubushobozi bizagabanya ruswa -RPPA

Ikigo k’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya leta (RPPA) kiratangaza ko gahunda cyafashe cyo gushyira ba rwiyemezamirimo bakora mu by’ubwubatsi mu byiciro hakurikijwe ubushobozi bwabo, bizagira uruhare mu kugabanya ruswa n’abahataniraga amasoko batayashoboye.

Ba rwiyemezamirimo banini bazajya mu cyiciro cya mbere A, uko ubushobozi bwabo bugenda burutanwa kugeza ku cyiciro cya nyuma ari cyo F.

Umuyobozi wa RPPA, Augustus Seminega, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 1 Mata 2015, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kutamirwa n’abanini, ariko ku rundi ruhande bigafasha ba rwiyemezamirimo guhatanira amasoko bashoboye.

Amasoko y'ubwubatsi niyo akunda kugaragaramo ruswa nini.
Amasoko y’ubwubatsi niyo akunda kugaragaramo ruswa nini.

Yagize ati “Niba umuntu yabaga mu cyiciro cya E akifuza kujya mu cyiciro cya C ari uko atanze ruswa, ubu ngubu noneho ruswa ntizamujyanamo. Urumva bizagira uruhare mu kurwanya ruswa”.

Abari mu cyiciro cya A ni ba rwiyemezamirimo bashobora guhatanira amasoko manini ya mbere mu gihugu. Abari mu cyiciro cya F bo bafatwa nk’abadafite uburambe bazaba bemerewe gupiganirwa amasoko ya leta atarengeje miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Abo ni abafatwa nk’abafite ubushobozi bwo kuba babona abakozi bakenewe cyangwa kuba bakodesha igikoresho gikenewe ku murimo.

RPPA kandi mu rwego rwo kunoza imikorere, yagennye ko buri rwego nk’ubwubatsi bw’amazu, gukora mu bishanga cyangwa kubaka imihanda ruzajya rushyirwamo ibi byiciro uko ari bitandatu by’ubushobozi bw’abahatana.

Intara y'Amajyepfo niyo yahize inzego za Guverinoma mu mitangire myiza y'amasoko.
Intara y’Amajyepfo niyo yahize inzego za Guverinoma mu mitangire myiza y’amasoko.

Batanze urugero rw’umuntu ufite sosiyete ko ashobora kuba ari A mu kubaka amazu mu gihe ari C mu gukora ibishanga cyangwa ari F mu kubaka imihanda.

Ikindi mu rwego rwo kwirinda ibibazo bituruka ku kutarangiza amasoko abantu batsindiye, ni uko rwiyemezamirimo wo mu cyiciro cyo hejuru yemerwewe kuba yamanuka agapiganwa n’abo mu cyiciro cyo hasi mu gihe uwo hasi atemerewe gupiganwa hejuru.

Ibyciro bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi kwa karindwi mu ngengo y’imari ya 2015/2016. Kandi buri mwaka hakazajya hakorwa igenzura ryo gushyira abantu mu byiciro haba kubazamura cyangwa kubamanura mu ntera yo guhatanira amasoko.

Igikombe cyatanzwe n'ihuriro ry'ibigo bishinzwe gutanga amasoko muri EAC cyahawe Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza nk'urwego rw'ibanze rwakoze neza mu mitangire y'amasoko.
Igikombe cyatanzwe n’ihuriro ry’ibigo bishinzwe gutanga amasoko muri EAC cyahawe Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nk’urwego rw’ibanze rwakoze neza mu mitangire y’amasoko.

Akarere ka Nyanza nk’urwego rwahize izindi nzego z’ibanze mu gutanga serivisi nziza zo gutanga amasoko n’Intara y’Amajyepfo nayo nk’urwego rwahize izindi za guverinoma mu gukora neza nibyo byatwaye ibihembo by’uyu mwaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Nibyiza Turabishimye Kdi Turabishyigikiye Iwacu I Rwanda Nonesenkatwe Abatekinisiye Batotwabyize UrujyeronkanjyeA2 Mumuduteganyiriza Ikihekiciro Mubyo Dusomye Nibase Hazabaho Kwiyandikisha Twabarizahe? Murakoze Ijoro Ryiza.

Nshizirungu Alex yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka