Burera: Amabanki atinda kubaha inguzanyo ngo abatera guhomba

Abikorera bo mu Karere ka Burera batangaza ko babangamiwe n’amwe mu mabanki atinda kubaha inguzanyo baba basabye cyangwa ntibanayihabwe bigatuma bagwa mu gihombo kandi baba batanze ibisabwa byose.

Ryarugabe Evariste, umuhinzi wabigize umwuga, yitangaho urugero avuga ko hari banki imwe ikorera mu Rwanda yagiye kwakaho inguzanyo, yagombaga gushora mu buhinzi bwe bw’ibirayi ariko iyo banki itinda kuyimuha bituma ubuhinzi bwe budindira.

Mu biganiro hagati y'abikorera na Leta, abikorera bagaragaje serivisi mbi bahabwa n'amabanki basaba ko zanozwa.
Mu biganiro hagati y’abikorera na Leta, abikorera bagaragaje serivisi mbi bahabwa n’amabanki basaba ko zanozwa.

Agira ati “Nkanjye natse inguzanyo mu kwezi kwa gatandatu, bayampa mu kwezi kwa mbere. Urumva ko isizeni (y’ubuhinzi) nari narateguye yahise ihinduka.

N’abo twayakiye rimwe umwe bakayamuha icyumweru gishize, ibyumweru bibiri se, ukwezi se, ugasanga niba twarahuje ubutaka ntabwo tugendeye rimwe n’abandi, ugasanga rero biduteje igihombo.”

Icyo kibazo agisangiye n’abandi bikorera batandukanye bo mu Karere ka Burera bahamya ko bakimaranye igihe kirekire.

Ibi byatumye ku wa kane tariki ya 23 Mata 2015, muri ako karere, habera ibiganiro hagati y’abikorera na Leta (RPPD), banatumira ibigo by’imari bitandukanye. Muri ibyo biganiro abikorera bagaragaje icyo kibazo bafite, basaba ko cyakemuka.

Abari bahagarariye ibigo by’imari na bo bagaragaje ko ubusanzwe uwatse inguzanyo yujuje ibisabwa ayihabwa mu gihe cyagenwe bitewe n’ingano y’amafaranga yatse.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umucungamari muri Banki y’abaturage Ishami rya Musanze, agira ati “Uhereye umunsi umukiliya yinjije dosiye yuzuye muri banki, batangira kubara iminsi igomba kumaramo, biterwa ni uko iba ingana (inguzanyo).

Inguzanyo nini ubundi ntiyagombye kurenza ibyumweru bibiri. Kereka hajemo ikibazo kidasanzwe wenda hari amakuru asabwa umukiliya agatinda kuyatanga”.

Abikorera bo mu Karere ka Burera bavuga ko kandi hari igihe uwaka inguzanyo aba afite dosiye yuzuye, nyuma banki yamara kuyigenzura ikamwima inguzanyo bikamuhombya.

Abakuriye ibigo by’imari bo bavuga ko banki iguriza umuntu kubera ko afite ubushake n’ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yagurijwe. Ngo iyo bagenzuye bagasanga ugurizwa atujuje ibyo byombi, nta nguzanyo ahabwa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka