Uruganda rwa CIMERWA rwagurishijwe

CIMERWA, uruganda rwa sima rumaze igihe kirekire rukorera mu Rwanda, igice kinini cyarwo cyeguriwe undi mushoramari ufite ibikorwa binini ku rwego rw’Akarere.

Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, ni yo yaguze urwo ruganda ku rugero rwa 99.94% nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.

Abayobozi ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano y'ubugure
Abayobozi ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano y’ubugure

Izo mpinduka ni intambwe ikomeye igezweho mu byerekeranye n’iterambere mu by’inganda by’umwihariko izikora sima, kuko rugiye kuba uruganda ruri mu nshingano za sosiyete isanzwe ifite ibikorwa byagutse kandi bikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Imigabane myinshi y’uruganda rwa CIMERWA ingana na 51% yari isanzwe ari iya PPC International Holdings Proprietary Limited (PPCIH),naho indi isigaye ingana na 49% ikaba iy’abanyamigabane barimo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Agaciro Development Fund, Rwanda Investment Group na SONARWA General Insurance Company Holdings Ltd.

Ubuyobozi bwa CIMERWA bugaragaza ko mu myaka ishize uru ruganda rwagiye rutera imbere haba mu mikorere inoze ndetse no mu byerekeranye n’imari.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CIMERWA, Regis Rugemanshuro, yavuze ko bishimiye kwakira National Cement nk’umunyamigabane mushya ndetse ufite imigabane myinshi muri urwo ruganda.

Ati “Dufite icyizere ko bafite ubushobozi bwo gufasha CIMERWA kurushaho gutera imbere no kugera ku ntego zayo. Turashimira abanyamigabane twakoranye mu myaka ishize, kandi tukabizeza ko tuzakomeza kubakira ku byagezweho kugira ngo dukomeze kwesa imihigo mu rwego rw’Akarere.”

National Cement ni imwe muri sosiyete zigize ikigo Devki Group gifite inganda zikora sima, ibyuma, ibikoresho byo gusakara, ifumbire, n’ibikoresho byo gupakiramo.

Umuyobozi Mukuru wa Devki Group, Dr. Narendra Raval, yagize ati “Dufite ubushake bwo gukorana na CIMERWA mu gihe kirekire. Twizeye ko iyi mikoranire izazana iterambere mu ishoramari ndetse no ku baturage, kandi hakazabaho no kurushaho guteza imbere ibikorwa remezo byo mu Karere.”

Uruganda rwa CIMERWA rwashinzwe mu 1984, rukaba uruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda. Uru ruganda ruherereye mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama hafi y’umupaka w’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Ni uruganda rufite umwihariko wo gukora sima kuva ku icukurwa ry’ibiyikorwamo, kuyitunganya, no kuyigezaku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka