Ruhango: Imishinga y’urubyiruko yatewe inkunga ya miliyoni icyenda

Umushinga wa Techno serve ukorera mu Karere ka Ruhango, wateye inkunga imishinga y’urubyiruko ifite agaciro miliyoni 9Frw, nyuma y’amahugurwa bahawe.

Urubyiruko rwatewe inkunga.
Urubyiruko rwatewe inkunga.

Kuwa kabiri tariki 21 Kamena 2016, ayo mafaranga uyu mushinga wayashyikirije imishinga y’urubyiruko, nyuma y’isozwa ry’amahugurwa y’urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rumaze kubahugura ku kwihangira imirimo.

Umukozi w’umushinga wa Technoselve Mutabaruka Tarcisse, yavuze bafasha urubryiruko rutagize ahamirwe yo gukomeza amashuri, gutinyuka gushinga imishinga n’imishinga yarwo ihagaze neza bakayitera inkunga kugira ngo babahe imbaraga kubyaza umusaruro amahirwe arukikije.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko ashimira cyane imishinga nk’iyi kuko ibafasha kwesa neza imihigo bahiga buri myaka.

Iyi nkunga ngo izabafasha kuzamura imishanga yabo.
Iyi nkunga ngo izabafasha kuzamura imishanga yabo.

Ati “Imishinga nk’iyi iradufasha cyane, kuko bituma tubasha kwesa neza imihigo yacu, kuko buri mwaka imihigo duhiga, haba harimo niyo guteza imbere urubyiruko.”

Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa, rukavuga ko rugiye kwiteza imbere kuko rwahungukiye byinshi.

Irankunda Clement umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, atuye mu Murenge wa Mbuye, yakoze umushinga wo gufotora abantu aho atuye, ahabwa inkunga y’ibihumbi 410Frw, akavuga ko aya mafaranga agiye kumufasha guteza imbere umushinga we.

Ati “Burya nemera ko ubukene bw’umuntu ari mu mutwe, kuko ngo ufite ibitekerezo byiza ntiwabura gutera imbere.”

Uyu mushinga Wa Techno serve, ukorera mu turere dutandatu tw’u Rwanda, ukavuga ko ufite intego yo gufashe yo gufasha urubyiruko kwivana mu bukene.

Aya mahugurwa yamaze amezi atatu yitabirwa n’urubyiruko rugera muri 400, ruhugurwa ku kwihangira imirimo rukishakamo ibisubizo.

Muri aya mahugurwa yakorerwaga mu mirenge igize akarere aka Ruhango, hakaba ariho hatoranyijwe imishinga myiza ihiga iyindi igenerwa inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka