U Rwanda rwungutse uruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 by’ifumbire ku mwaka

Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka.

Uruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 by'ifumbire ku mwaka
Uruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 by’ifumbire ku mwaka

Ni uruganda rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera. Rukaba rwitezweho kuzakora ingano y’ifumbire iruta kure iyo u Rwanda rwakoreshaga muri iki gihe ku mwaka, ibarirwa muri Toni 85,000 binyuze mu kuyitumiza mu mahanga, nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na Minisitiri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Ni uruganda rwubatswe rutwaye asaga Miliyoni 19.2 z’Amadolari (abarirwa muri Miliyari 24 z’Amafaranga y’u Rwanda), nk’uko byatangajwe n’abarushinze.

Urwo ruganda rwubatswe na Sosiyete yitwa ‘Rwanda Fertiliser Company (RFC)’, ihurije hamwe ibindi bigo na sosiyete zirimo, iyo muri Maroc ikora ifumbire ‘OCP Africa’, Ikigega Agaciro Development Fund, ndetse na ‘Agro Processing Trust Corporation Ltd (APTC)’.

Abaturage hamwe n’abagurisha ifumbire mu Rwanda, baravuga ko biteze ibisubizo bizatangwa n’urwo ruganda ku bibazo byo kutabona ifumbire ihagije kandi ku gihe, ibyo bikaba byagiraga ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.

Kimwe mu bibazo bikomeye abahinzi bo hirya no hino mu Rwanda bakunze kugaragaza, ni ibura ry’ifumbire mvaruganda bakavuga ko bigira ingaruka ku buhinzi bwabo.

Urwo ruganda kandi bivugwa ko ruzajya rutunganya ifumbire rukurikije ibipimo by’ubutaka byafashwe, kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’ikenewe mu gace runaka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, we asanga urwo ruganda ruzafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yayo yo kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi mukuru wa sosiyete OCP Africa ikora ifumbire ku Mugabane wa Afurika, Dr Mohamed Anouar JAMAL nk’uwateye inkunga imirimo yo kubaka urwo ruganda, yemeza ko ruzanafasha ibindi bihugu byo mu Karere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gutaha urwo ruganda, avuga ko ari intambwe ikomeye itewe mu kwishakamo ibisubizo nyuma y’ibihe bidasanzwe Isi yanyuzemo byahungabanyije ubuhinzi.

Gusa nubwo urwo ruganda ruzakora iyo fumbire ingana ityo ku mwaka, ariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko gutumiza ifumbire hanze y’Igihugu bitazahagarara, izakomeza gutumizwa mu rwego gukomeza guteza imbere ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka