Koperative Muganga SACCO yungutse arenga Miliyoni 80Frw mu mwaka ushize

Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO buratangaza ko bwagize inyungu y’arenga Miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka ushize wa 2023, avuye kuri Miliyoni zirenga gato 30 bungutse muri 2022.

Abanyamuryango ba Koperative Muganga Sacco bavuga ko inguzanyo bahabwa ibafasha kwiteza imbere
Abanyamuryango ba Koperative Muganga Sacco bavuga ko inguzanyo bahabwa ibafasha kwiteza imbere

Hashize gusa igihe kirenga gato imyaka ibiri, Koperative Muganga Sacco itangiye gukora nk’ikigo cy’Imari cyemewe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), nyuma yo gutangira nk’ikimina cyo kubitsa no kugurizanya gihuriweho n’inzego za Leta z’Ubuzima, ari na ho ubuyobozi buhera buvuga ko inyungu yiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa 2022, kuko waranzwe n’imirimo itandandukanye yo gushaka ibyangombwa bibemerera gukora nk’ikigo cy’Imari.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi bwa Koperative Muganga SACCO, Major Rtd Jean Damascène Gasherebuka, avuga ko urwunguko bagize mu mwaka ushize ruri hejuru ya 100%.

Ati “Urwunguko twagize ruri ku 114%, ni ukuvuga ngo umwaka ushize twari twungutse Miliyoni 33, uyu nguyu ni Miliyoni 80, ubwo urumva ko mu mwaka umwe kugira ngo ugire 114% ni uko haba hashyizweho ingamba nyazo zo kuzana abantu benshi, ariko cyane cyane no kugerageza kugaruza inguzanyo abantu baba bafite, kugira ngo ibipimo Banki y’Igihugu isaba tubyubahirize.”

Akomeza agira ati “Niba abari bafite inguzanyo bwa mbere bari 7% tukaba tugeze kuri 2%, kandi Banki Nkuru y’Igihugu ikaba isaba 5%, urumva ko ikigo cyifashe neza, gishobora kuba cyakora ibintu byinshi gishoboye kubona ubushobozi buhagije.”

Major Rtd Gasherebuka avuga ko aho Koperative igeze bigaragaza ko ihagaze neza
Major Rtd Gasherebuka avuga ko aho Koperative igeze bigaragaza ko ihagaze neza

Abanyamuryango ba Koperative SACCO bavuga ko abaganga bahisemo gukorana n’iyo Koperative bibafasha kubana inguzanyo mu buryo bwihuse, kandi ku ijanisha rito ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.

Athanase Nsengiyumva ni umuganga mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu Karere ka Kayonza, avuga ko kuba ingwate y’umunyamuryango aba ari amafaranga bagenzi be bashizemo, ndetse n’umushahara we, bibafasha kubona inguzanyo vuba kandi ku buryo bibafasha kwiteza imbere.

Ati “Iyo ngize akabazo kantunguye, yenda ngiye kohereza umwana ku ishuri hari inguzanyo yihuse, maze kuyifata kenshi, igenda ingiririra akamaro mu bibazo bya hato na hato bya hafi, ndateganya no gufata inguzanyo ya ‘Gira Iwawe’ mu minsi iri imbere.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barusheho kugira ubuzima bwiza hari ikirimo gukorwa.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima irimo gukora ubuvugize kandi abo tubwira baratwumva, hari ikirimo gukorwa kugira ngo ubushobozi bwa Muganga SACCO burusheho kwiyongera, kandi ko tubona ko nta rirarenga, kuko iyo tubaze imyaka ibiri igiye gushira itangiye, ukareba ubushobozi ifite bw’amafaranga buvuye mu banyamuryango ubwabo, hari icyizere ko mu myaka itatu, ine igiye kuza, tuzaba tubona Muganga SACCO na yo yakuze iri ku rwego rwa Mwarimu SACCO cyangwa n’izindi SACCO zibasha gufasha abanyamuryango byisumbuyeho.”

Koperative Muganga Sacco imaze kugera ku banyamuryango barenga ibihumbi icyenda, ikaba ifite umutungo urenga Miliyari esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima Zachée Iyakaremye (ubanza ibumoso) yashimye imikorere y'iyo koperative
Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Zachée Iyakaremye (ubanza ibumoso) yashimye imikorere y’iyo koperative
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka