Huye: Uruganda rutunganya ibishyimbo rwongeye gufungura imiryango

Nyuma y’imyaka 10 uruganda rwatunganyaga ibishyimbo rw’i Huye (Rwanda Agri Business Industries/RABI) rufunze imiryango, rwongeye gufungura imiryango nyuma yo kugurwa na rwiyemezamirimo waruhaye irindi zina rya CONAFO (Cooked Natural Food).

Ibishyimbo bibanza gushyirwa mu mashini ibironga
Ibishyimbo bibanza gushyirwa mu mashini ibironga

Rwatashywe n’Urugaga rw’abikorera rw’i Huye tariki 15 Ukuboza 2023, ari na wo munsi uru rugaga rwatashye n’ibindi bikorwa byagezweho muri uyu mwaka wa 2023, harimo isoko ryujujwe mu Irango, rukanashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu nini y’ubucuruzi izaba yubatse kuri metero kare zisaga ibihumbi bitanu.

Dr Célestin Kubumwe, ari na we nyiri CONAFO, yavuze ko biteguye kuzajya batunganya ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe, ndetse n’ibigori.

Yagize ati “Uru ruganda rumaze nk’amezi abiri rutangiye gukora. Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 40 z’ibishyimbo bihiye ku munsi. Ubu biri ku isoko mu mujyi wa Huye, za Nyanza, kugera n’i Kigali birahari. Hanze y’u Rwanda biri i Bukavu.”

Anavuga ko kubera ko bakiri kwisuganya ubu barimo gutunganya toni eshatu ku munsi, kandi ahanini ngo bituruka ku kuba baratangiye gukora ibigo by’amashuri bitezeho abaguzi banini byaratangiye, byaranamaze gutanga amasoko, ariko ko bizeye ko guhera mu kwezi kwa mbere bazakorana, cyane ko gukorana na bo ari byo bituma bahendukirwa.

Agira ati “Nk’ishuri rifite abanyeshuri 400, twarabaze dusanga dukoranye ryunguka byibura miliyoni ebyiri ku yo batangaga. Kuko inkwi, amazi, abakozi, muvero zisaza vuba kubera kuzitekaho umwanya munini, mu igihe ibi byacu ari ugushyushya mu minota itanu abantu bakarya.”

Ibishimbo bimaze kurongwa n'imashini bisunikirwa indi aho bitekerwa
Ibishimbo bimaze kurongwa n’imashini bisunikirwa indi aho bitekerwa

Kuri ubu uru ruganda rwahaye akazi abakozi 26, ariko barateganya ko bazakoresha n’abasaga 85 nirutangira gukora neza. N’abahinzi bazahabona isoko ry’ibishyimbo kuko uruganda nirutangira gukora uko bikwiye ruzajya rwifashisha ibishyimbo bigera kuri toni 15 ku munsi.

Ibishyimbo CONAFO itunganya bishobora kumara umwaka kandi ngo nta miti bashyiramo yo gutuma bitabora, ahubwo ngo babiteka bifunze, ari na byo bifasha kumara igihe nta kibazo bigize kuko nta hantu biba byahuriye n’udukoko twatuma bigaga.

Agashashi kamwe kaba karimo amagarama 75, mu maduka kagura hagati y’amafaranga 1200 na 1300, ariko ibyo bajyana mu mashuri cyangwa n’ahandi hantu hakenerwa byinshi bifashishije amasafuriya manini yabugenewe aba azagarurwa ku ruganda, byo ntibigeza kuri icyo giciro.

RABI itandukanye na CONAFO

Dr Kubumwe avuga ko n’ubwo na we yari muri ba nyiri RABI, izi nganda zombi zitandukanye cyane, n’ikimenyimenyi ngo CONAFO ni iye bwite, kandi yaguze ibikoresho bya RABI.

N’ubwo yaguze ibikoresho bya RABI kandi, urebye ibyo umuntu yakwita umutima w’imashini bifashisha, urugero nka za moteri n’utundi nkenerwa dutuma imashini zimwe zigenda zihereza izindi kugeza ibishyimbo bihishijwe n’umwuka (batekesha umwuka ushyushye ubyarwa na mazutu), ntibyari bigihari.

Aho ibishymbo bitekerwa, hifashishijwe umwuka ushyushye
Aho ibishymbo bitekerwa, hifashishijwe umwuka ushyushye

N’ubwo kandi Dr. Kubumwe adashaka kuvuga kuri RABI, ngo abe yanasobanura icyatumye ifunga imiryango, amakuru ava mu bitangazamakuru avuga ko uru ruganda rwari rwaratangiye gukora muri 2011 rwafunze imiryango tariki 24 Mutarama 2013, ruhombejwe n’Urwego rw’igihugu rw’Amagereza (RCS) rwari rubarimo amafaranga menshi.

Nk’igitangazamakuru Igihe.com cyagiye cyandika ku rubanza hagati ya RABI na RCS, muri Kamena 2013 cyanditse ko RABI yareze RCS kuyibera imvano yo gufunga imiryango kuko itigeze iyishyura na rimwe amafaranga y’ibigori n’ibishyimbo bitunganyijwe, byagemuwe kuva isoko ryatangwa uhereye ku itariki ya 20 Nyakanga 2012.

Icyo gihe RABI yishyuzaga RCS miliyari eshatu, abahagarariye RCS mu rubanza na bo bakavuga ko bitari ngombwa kwitabaza inkiko mu gihe amasezerano yateganyaga inzira y’ibiganiro mbere y’inkiko, haramutse habayeho kutavuga rumwe hagati y’impande zombi.

Dr Kubumwe yasobanuriye abaje gutaha uruganda CONAFO iby'imikorere yarwo
Dr Kubumwe yasobanuriye abaje gutaha uruganda CONAFO iby’imikorere yarwo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka