Biyujurije uruganda rwa miliyoni 370RWf

Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative KOPAKAMA bujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 370Frw rwubatse mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.

Biyujurije uruganda rwa Miliyoni 370Frw.
Biyujurije uruganda rwa Miliyoni 370Frw.

Uru ruganda ruzajya rutunganya kawa ku kigero cya Kawa y’icyatsi (Green Coffee ihita ikarangwa ikaba yanyobwa), ruzanafasha ayandi makoperative ya kawa akorera mu turere twegeranye na Karongi nk’uko bivugwa na Hakizimana Frederic, umuyobozi warwo.

Agira ati ʺTwajyaga tugomba kujya gutonoza Kawa yacu i Kigali, rimwe na rimwe bigatuma dukererwa kuyoherereza abaguzi bacu hanze y’igihugu kuko twahuriragayo n’abandi benshi kandi twanahatangiye amafaranga menshi.

Ubu rero ayo ni amafaranga twabitangagaho ndetse n’igihe turengeye. Bigiye rero no gufasha andi makoperative ya Kawa yaba ayo muri Karongi ndetse n’uturere duturanye kuko bazayizana hano batagiye kure.ʺ

Abanyamuryango ba koperative Kopakama mu nteko rusange yo kuwa 04 Gicurasi 2017.
Abanyamuryango ba koperative Kopakama mu nteko rusange yo kuwa 04 Gicurasi 2017.

Hakizimana avuga ko gutonoza Kawa yabo i Kigali, babacaga 45 Frw ku kilo kimwe, aza asanga ay’ubwikorezi.

Abanyamuryango ba Kopakama bavuga ko ibikorwa bya koperative yabo birimo uru ruganda rwuzuye bibaha icyizere ku ihinduka ry’imibereho yabo mu minsi izaza nk’uko bivugwa na Nyirasafari Leoncie.

Ati ʺIbi biranyereka icyizere cy’ejo hazaza, icyizere ku rubyaro rwacu,….nkumva ko ibyo turimo biri kubyara inyungu kandi bicunzwe neza.ʺ

Hakizimana Fredric umuyobozi w'uru ruganda avuga ko ruzafasha n'andi makoperative yo muri aka gace.
Hakizimana Fredric umuyobozi w’uru ruganda avuga ko ruzafasha n’andi makoperative yo muri aka gace.

Habimana Jackson nawe ati ʺNk’abanyamuryango turishimye cyane kuko turizera ko koperative yacu igiye kurushaho kunguka, amafaranga twakoreshaga tujya gutonoza Ikawa i Kigali tugiye kuyakoresha ibindi, ahubwo abandi nabo bayaduhe kuko tuzabatonorera.ʺ

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois avuga ko uru ruganda ruri mu bikorwa binini biri mu mihigo y’aka Karere y’umwaka wa 2016-2017. Yongeraho ko ari n’imwe mu nzira zikomeje gushyirwaho zizafasha abaturage kwikura mu bukene.

Uretse abakozi bahoraho, biteganijwe ko uru ruganda ruzajya rutanga akazi ku bakozi badahoraho bari hagati ya 250Frw na 300Frw bazajya bakora mu gihe cy’amezi atanu buri mwaka ku mwero wa Kawa.

Kugeza ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 2029.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

courage banyakarongi

alias,Turabishimiye yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

turabakunda kuko mushirahamwe nibwo butwari

alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka