Uruganda rw’ibicanwa bizwi nka "burikete" rwatangiye kubakwa

Ku ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri muri Kamonyi, hatangiye kubakwa urundi ruganda ruzakora ibicanwa byitwa “Burikete (Briquettes)" bikoze mu bisigazwa by’umuceri.

Imirimo yo kubaka uru ruganda ruzaba ruherereye mu Mudugudu wa Mataba y’epfo, Akagari ka Kabugondo mu Murenge wa Mugina, yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2016.

Umuyobozi w'Akarere, Rutsinga Jacques, atangiza imirimo yo kubaka uruganda rwa Briquettes.
Umuyobozi w’Akarere, Rutsinga Jacques, atangiza imirimo yo kubaka uruganda rwa Briquettes.

Uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPIC), rwagize igitekerezo cyo gukora umushinga wa "Burikete", bitewe n’uko ibishishwa biva mu muceri byatezaga umwanda inyuma y’inyubako y’uruganda kandi bishobora kubyazwamo undi musaruro.

Umuyobozi w’uruganda, Niyongira Usiel, atangaza ko abashoramari ba MRPIC, biyemeje gushora muri uyu mushinga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda zo gukora Burikete, mu rwego rwo kwagura ishoramari no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa MRPIC Niyongira Usiel asobanurira abayobozi uko umushinga wa briquettes uteye.
Umuyobozi wa MRPIC Niyongira Usiel asobanurira abayobozi uko umushinga wa briquettes uteye.

Yagize ati “Twabonye ibisigazwa by’umuceri bimaze kutubana byinshi, dutekereza ikindi twabikoramo. Twamenye byinshi twabikoramo, ariko icyo twabonye cyakemura n’ibindi bibazo, ni umushinga wa ’Briquettes’ kuko zagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ibicanwa.”

Niyongira akomeza avuga ko gukora burikete ari irindi shoramari rigamije iterambere ry’agace k’amayaga uruganda MRPIC ruherereyemo.

Imirimo yo kubaka uruganda rukora burikete iteganyijwe kurangira nyuma y’amezi abiri, kuko ruri mu mihigo y’akarere ya 2015/2016 yo kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, avuga ko umushinga wa burikete ushyigikiye gahunda ngari za Leta zo kongera inganda no kurengera ibidukikije.

Ati “Ibi bifite inyungu muri gahunda zitandukanye z’igihugu. Navuga ko uruganda nk’uru rufasha mu gutanga imirimo kandi aho ibi bicanwa bya burikete bizakoreshwa, hakoreshwaga inkwi nyinshi cyane.”

Ibicanwa bya burikete bizakorwa bifitiwe isoko kuri rwiyemezamirimo ugemura inkwi mu magereza, ariko bifuza ko n’abaturage baziga gukoresha burikete bakagabanya inkwi bakoreshaga, dore ko muri aka gace k’Amayaga habarizwa amashyamba make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni sawa cyane rwose ibisigazwa by’umuceli bibyazwe umusaruro maze abacana nabo babyungukiremo turengere amashyamba yakurwagamo ibicanwa

mugesera yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka