Rubaya: Kwegurira uruganda rw’icyayi abikorera ngo byazamuye umusaruro

Imibare igaragaza ko kuva mu 1998 umusaruro w’icyayi mu ruganda rw’Icyayi rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero wagiye uzamuka ku buryo ubu bageze kuri 20,048,057 kg ku mwaka igihe mu 1980 hasaruwe 157,000kg gusa.

Nkurikiyinka Jean Nepomuscene umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, asobanura ko izamuka ry’umusaruro bawukesha ahanini kuba uruganda rwaravuye mu maboko ya leta rukegurirwa umushoramari.

Zimwe mu nyubako zigize uru uruganda rw Rubaya.
Zimwe mu nyubako zigize uru uruganda rw Rubaya.

Avuga ko byatumye ubuso buhingwaho icyayi bwiyongera, abakozi nabo baba benshi, uruganda ruravugururwa rubona n’imashini zijyanye n’igihe.

Nkurikiyinka akomeza avuga ko ashaka kwegukana umwanya wa mbere mu gutunganya icyayi kigemurwa mu mahanga, aho uwo mwanya usanzwe ufitwe n’uruganda rwa Kitabi ruherereye mu Ntara y’amajyepfo.

Ubuhinzi bw’icyayi bwa Rubaya ngo bugamije kuzamura abaturage bakora mu mirima y’uruganda mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Sovu na Kavumu kuburyo ngo imibereho yabo izakomeza kuzamuka ugereranije n’iyabagenzi babo.

Uru ruganda rumaze igihe rukora ariko kuva aho rugiriye mu maboko y'abikorera umusaruro warushijho kwiyongera.
Uru ruganda rumaze igihe rukora ariko kuva aho rugiriye mu maboko y’abikorera umusaruro warushijho kwiyongera.

Mu ruganda rwa Rubaya kandi, buri mwaka abakozi bitwaye neza bagenerwa ibihembo birimo inka,aho hamaze gutangwa inka 60, ibikoresho by’ubuhinzi, ifumbire n’ibindi bikoresho.

Avuga ko bafite gahunda yo kunganira akarere ka Ngororero mu kwagura ibyumba by’amashuli n’ubwiherero bw’abanyeshuli, byose bigamije kunoza imikorere y’uruganda.

Uruganda runatunganya imihanda irugana ku buryo usanga itandukanye cyane n’iy’utundi duce. Buri kwezi rusohora miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda yo guhemba abakozi, rukaba rufite uruhare runini mu guha akazi abaturage.

Ubuyobozi bw'uruganda rwa Rubaya bukangurira abahinzi kongera ubuso buhingwaho icyayi.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Rubaya bukangurira abahinzi kongera ubuso buhingwaho icyayi.

Umuyobozi w’uru ruganda avuga ko bafite icyerekezo cyo gusimbuza ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu kurumbura icyayi hagakoreshwa iy’imborera yiganjemo amase y’inka. Ibi babitangiye batunganya urwuri rufite ubuso bugera kuri hegitari 100 kandi buzongerwa.

Arasaba abaturage guhuza ubutaka bakongera ubuso bahingaho icyayi bakarushaho gukungahara. Ikindi ngo bagomba kumva ko icyayi, uretse kwinjiza amafaranga, ari igihingwa kirwanya isuli.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka