Kamonyi: Abagore n’urubyiruko barahamagarirwa kubyaza umusaruro BDF

Bamwe mu rubyiruko n’abagore bamaze kubona inkunga y’ikigega cya BDF barashime uburyo iki kigega kibateza imbere kishingira imishinga yabo bigatuma bahabwa inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari bagasaba bagenzi babo na bo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Abagore n’urubyiruko bakangurirwa gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki kuko ari ngo inzira ibafasha gukora imishinga y’iterambere. Ibi byiciro by’Abanyarwanda bivugwa ko bikigaragaza intege nke mu kwitabira gahunda yo kwaka inguzanyo, bitewe no kutagira umutungo wo gutangaho ingwate.

Abagore n'urubyiruko bafite imishinga barasabwa gukorana na BDF ikabishingira kugira ngo babone inguzanyo.
Abagore n’urubyiruko bafite imishinga barasabwa gukorana na BDF ikabishingira kugira ngo babone inguzanyo.

Mu gukangurira abaturage b’akarere ka Kamonyi gukorana n’ibigo by’imari “Access to finance forum”, Umukozi w’ikigega cy’ingwate BDF yereka abagore n’urubyiruko amahirwe bafite mu kubona inguzanyo kuko BDF ibaha ingwate ya 75% by’inguzanyo batse, ndetse ikagira n’igice ibishyurira ku nguzanyo batse.

Kamagaju Eugenie, umugore wo mu Murenge wa Gacurabwenge watse inguzanyo muri Koperative yo kubitsa no kuguriza SACCO, agakora umushinga wo gukora ubuhinzi bw’urutoki ashimira inkunga ya BDF.

Ngo yatse inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, BDF imwemerera ko izamwishyurira ibihumbi 250. Agira ati “Numva ibyishimo byaraje noneho kuko mbere iyo nakaga inguzanyo nkishyura bingoye, ariko ubu BDF yorohereje abagore uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari”.

Cyakoze hari abafite ikibazo cyo kubona uruhare ku ngwate basabwa n’amabanki. Bamwe mu barangije amashuri yisumbuye bo mu Murenge wa Runda bavuga ko basabye inguzanyo muri Banki ya Kigali ngo bakore umushinga w’ubworozi bw’ingurube, ariko bakabura 25% by’ingwate basabwaga kugira ngo BDF ibishingire.

Uwamahoro Marie Ange, umuyobozi w’ishami rya BDF mu Karere ka Kamonyi yemera ko hari abo bigora kubona igice cy’ingwate basabwa, ariko akavuga ko ari ngombwa ko uwo bishingira agira uruhare agaragaza kuko ari byo bigaragaza ubushake bwo kwiteza imbere.

Gahunda yo gukangurira abaturage gukorana n’ibigo by’imari yatangiye tariki 10 Kamena 2015. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asaba abagore n’urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe y’ubwunganizi bafite, kuko gukorana n’ibigo by’imari ngo ari byo bizatuma bagera ku iterambere ryabo ndetse n’iry’imiryango yabo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwaka inguzanyo muri Bank bisaba kuba wize neza umushinga ukawunoza maze ukaka ayo mafranga atuma witeza imbere. mujye mwiga neza iyo mishinga itazabahombere mu itangira

Ngamije yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka