Ambasaderi w’Ubuholandi yashimye ibikorwa bya COOPEK Inkunga
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédérique de Man, yashimye ibikorwa bya COOPEK Inkunga mu kuzamura abatuye uturere twa Rutsiro na Karongi ikoreramo.
Ni mu ruzinduko yagiriye ku cyicaro cya COOPEK Inkunga kiri mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 15 Mata 2016, mu rwego rwo gusura ibikorwa biterwa inkunga na bimwe mu bigo by’Ubuholandi, maze avuga ko nubwo intambwe aho kigo cy’imari kigeze hashimishije hakiri intambwe yo gutera.
Yagize ati “Mbonye ko hari ibikorwa byinshi by’iterambere n’imishinga myiza iri gukorwa na Coopek Inkunga cyangwa abakiriya bayo, ariko haracyari byinshi byo kongerwamo imbaraga kugira ngo imibereho y’abaturage bo mu cyaro irusheho kuba myiza.”
Umuyobozi wa Coopec Inkunga, Nsengimana Claudien, avuga ko inkunga bahabwa n’ibigo byo mu Buholandi ibafasha muri byinshi.
Ati “Ibigo by’Abaholandi birimo Icco- Terrafina ndetse na Rabobank batangaiye baduha inkunga yo kongerera abakozi ubushobozi hakorwa amahugurwa, nyuma y’uko COOEK Inkunga igiye itera imbere batangira kuduha inkunga idufasha kubona inguzanyo duha abakiriya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abatirage, Mukashema Drocelle, yagaragaje ko mu gihe cyose umuntu afite intego yo kugera ku cyo ashaka byoroha, akaba asanga Coopek Inkunga ari urugero rwo kureberaho.
Munyampeta Charles, umwe mu bakorana na Coopek Inkunga, avuga ko gukorana na yo byamufashije kwiyubakira inzu akoreramo ndetse no mu gihe yabaga yabuze amafaranga yo kwishyurira abana amashuri.
Coopek Inkunga yashinzwe mu 1995, ifite abanyamuryango ibihumbi 13 ikaba ifite umutungo bwite ugera kuri miliyoni 500, mu turere tubiri ikoreramo ari two Karongi na Rutsiro. Kugeza ubu ikaba ifite amashami atatu ahorahon’andi abiri yimukanwa (mobiles).
Uretse icyicaro cya Coopeke Inkunga, hakaba hanasuwe Koperative y’Abahinzi ba Kawa, KOPAKAMA (Koperative y’Abahinzi ba Kawa ba Mabanza) ikorera mu Karere ka Rutsiro nk’umwe mu bakiriya b’imena b’iki kigo cy’imari.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iki kigo kimaze kugera ku rwego rwiza.