Abakorana n’ibigo by’imari biciriritse barishimira ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi yihuse

Abakorana n’ibigo by’imari biciriritse barishimira uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho mu kubafasha kubona serivisi byihuse, bikabarinda kumara umwanya munini ku murongo bategereje.

Urwego rw’imari mu Rwanda rwerekanye ko 93% by’Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora bagerwaho na serivisi z’imari, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020.

Bamwe mu bakorana n’ibigo by’imari by’umwihariko ibiciriritse, bavuga ko akenshi bahura n’ibibazo byo gutegereza guhabwa serivisi bikabaviramo gutonda imirongo igihe kirekire, hakaba hari n’abarambirwa bagataha batayihawe.

Abayobozi b'ibigo by'imari biciriritse basanga uburyo bugezweho bw'ikoranabuhanga hari icyo buzafasha mu gukemura ibibazo bikigaragara muri ibyo bigo
Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse basanga uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga hari icyo buzafasha mu gukemura ibibazo bikigaragara muri ibyo bigo

Cedrick Iranzi akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko kutabonera serivisi igihe bidindiza akazi kabo, bigatuma hari byinshi bipfa.

Ati “Hari nk’igihe uba ukeneye kwinywera lisansi, ariko hakaba igihe amafaranga atavuyeho bikaba ngombwa ko n’akazi waba ugahagaritse, kuba hari uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya budufasha nta bintu byo gutonda imirongo kuri banki ndabyishimiye.”

Jackson Uwimana ushinzwe ikoranabuhanga muri kimwe mu bigo by’imari biciriritse, avuga ko kuba bageze mu gihe cy’uko umukiriya akwiye kubona serivisi byihuse ntagire umwanya ata, ari yo mpamvu inzego zibishinzwe hari ibyo zigomba gukora kugira ngo hakemurwe icyo kibazo.

Ati “Ingaruka bitera ni umurongo muremure bikadindiza serivisi, zigatuma akazi k’umukiriya gapfa, numva rero uburyo bw’ikoranabuhanga bwaje buzasa nk’aho bukemura byinshi, kuri wa murongo wabaga kuri guichet.”

Umuyobozi wa Sosiyete itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu bigo by’imari biciriritse, ADFinance, Olivier Mugabonake Kayumba, avuga ko mu rwego rwo kunoza zimwe muri serivisi abagana ibyo bigo bahura na zo, hari ibyakozwe.

Mugabonake avuga ko bamaze gukora n'ibigo by'imari bito n'ibiciriritse byo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo babifasha kubona ubwo buryo bugezweho
Mugabonake avuga ko bamaze gukora n’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo babifasha kubona ubwo buryo bugezweho

Ati “Niba umuntu aje gufata amafaranga, akaba aje agomba kubaza umuyobozi wo hejuru ko yemeza icyo gikorwa atagombye guhaguruka ngo ajye kumubwira kumurebera, arahita abona ubutumwa ko byageze kuri telefone ye. Ni sisiteme kandi ifatanye n’uburyo bukoreshwa kuri telefone butuma n’umukiriya ashobora kubona amakuru mu gihe gito, akabona amakuru ajyanye n’ibyo yasabye, inguzanyo, ingano y’umubare w’amafaranga afite kuri konti, no kwishyura ibintu bitandukanye, biraza kugabanya iyo mirongo kurushaho.”

Ibigo by’imari biciriritse bikorera mu Rwanda birenga kimwe cya kabiri, bimaze kugezwamo uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bushobora kubafasha gutanga serivisi neza kandi byihuse, mu rwego rwo kurushaho kubahiriza ibyifuzo by’abakiriya babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka