Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 22, byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Nzeli 2016.
Perezida Kagame arageza ijambo ry’uwo munsi, ku baturage bo mu karere ka Musanze n’abo mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru bateraniye ku kibuga gisanzwe kiberaho umuhango wo Kwita Izina.
Uyu muhango ngarukamwaka, witabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo abaturutse mu bihugu 28 byo ku isi.
Abo bana b’ingagi bitwa izina bariyongera ku bandi biswe izina, bahite bagera kuri 283. Pariki y’igihu y’Ibirunga icumbikiye ingagi 304, zigize 35% y’ingagi zose ziri ku isi.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye kiriya gikorwa Ukuntu kigenda neza kuko tuboneraho nogusurwa na peresida wacu
N’igikorwa cyiza gusa dukomeze kubungabunga ibidukikije cyane cyane ibinyabuzima
N’igikorwa cyiza gusa dukomeze kubungabunga ibidukikije cyane cyane ibinyabuzima
muratubeshya ntabwo yagiye yambaye kuriya ariko byabaye byiza
Thank u our president
NIBYIZA DUSHIYE P.KAGAME PAUL MWUYU MUHANGO UMUNSI MWIZA KU BANYARWANDA BOSE.