Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo “KCCEM” ryahaye impamyabushobozi abarirangijemo 59

Abanyeshuri 59 barimo abakobwa umunani n’abahungu 51 bahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu ishuri rikuru y’ubukerarugendo no kurengera ibidukikije (KCCEM).

Abarangije muri KCCEM bari kumwe na bamwe mu bayobozi bitabiriye uwo muhango
Abarangije muri KCCEM bari kumwe na bamwe mu bayobozi bitabiriye uwo muhango

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2017, ku cyicaro cy’iryo shuri riherereye mu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, hafi ya Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Muri abo banyeshuri 59, 23 barangije mu ishami rishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, 19 barangije mu bukerarugendo naho 17 barangije mu kubungabunga amashyamba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Rwamukwaya Olivier yasabye abanyeshuri bahawe impamyabushobozi kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe bihangira imirimo.

Yabahamagariye kandi kubera abandi urugero, bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biboneka mu Rwanda nka bimwe mu bituma ubukerarugendo butera imbere.

Uyu muhango ukaba wanahuriranye n’igikorwa cy’uko iri shuri ryakuwe mu maboko y’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB ) cyaricungaga, rikajya muri Kaminuza za Leta.

Abayobozi bajya gutangiza umuhango wo gutanga impamyabushobozi muri KCCEM
Abayobozi bajya gutangiza umuhango wo gutanga impamyabushobozi muri KCCEM

Icyo kigo cyatangiye ari ikigo cy’amahugurwa y’igihe gito ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo n’ibindi bijyanye na byo, byakorwaga na RDB.

Nyuma y’aho icyo kigo cyaje kuba ishuri rikuru ari nayo mpamvu ryeguriwe Minisiteri y’Uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Rwamukwaya akaba yatangarije ubuyobozi bw’iri shuri ko rizakomeza gucungwa neza kurushaho.

Yanashimiye abafatanyabikorwa bakoze ibishoboka byose kugeza rigeze ku ntambwe rigezeho ubu.

KCCEM yatangiye mu mwaka wa 2006. Ni ubwa kabiri iri shuri ritanze impamyabushobozi ariko nibwo bwa mbere zitangiwe ku cyicaro cyaryo ku Kitabi kuko mbere zatangiwe mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Kccem irambe kandi ibaye ubukombe ,yaje icyenewe . Ikibabaje ubuyobozi bwa kccem bufite uruhe ruhare mukumenyekanisha ziriya department nshyashya kwisoko Mifotra ,ngo abanyeshuri bahize babashe kuba competitives Muri offre Environmental sciences ,Bigaragarako Benshi Batazi Ibyigwa Murizo department ex.wildlife management .

theodore yanditse ku itariki ya: 7-11-2018  →  Musubize

Kccem irambe kandi ibaye ubukombe ,yaje icyenewe . Ikibabaje ubuyobozi bwa kccem bufite uruhe ruhare mukumenyekanisha ziriya department nshyashya kwisoko Mifotra ,ngo abanyeshuri bahize babashe kuba competitives Muri offre Environmental sciences ,Bigaragarako Benshi Batazi Ibyigwa Murizo department ex.wildlife management .

theodore yanditse ku itariki ya: 7-11-2018  →  Musubize

Ni byiza cyane kandi birashimishije,iri shuri ryaje ari gisubizo ku ihangana rishingiye ku ingaruka mbi z’ibidukikije. kandi twizerako ubukerarugendo no kurinda ibidukikije bigiye gufata intera itangaje mu bukungu bw’ u Rwanda.

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-08-2017  →  Musubize

Kubungabunga ibidukikije nibyaburi munyarwanda wese ariko nkabanyeshuri ba kccem tuzakomeza gushyiramo imbaraga

TUYIZERE JEANINE yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

nibyigiciro cyinshi mu kubungabunga ibidukikije, amashyamba n’ubukerarugendo guteza imbere ikigo nkiki gitanga ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru muri byo

Dushimirimana Eugene yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Nibyiza kbx kdi natwe tuzahanyurana umuco nkuko bakuru bacu babikoze. Thank u

Ihimbazwe angelo Theophile yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Niby igiciro koko kccem yakoze a remarkable graduation tunashimira leta yacu iteza imbere uburezi.

Nkurunziza Boniface yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

nibyo koko ,kandi nibyiza ko iki kigo gishyirwa mumaboko y ’ikigo cy’uburezi kugirango gikomere kandi kimenyekane birushijeho.

ishimwe iradukunda gilbert yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

turashimira presida wa repuburika yu rwands poul kagame wadufashije mufi uyu muhango.

Mugisha Aime yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka