Inzovu zigaruwe muri Pariki ya Nyungwe yarushaho gutohagira

Abashakashatsi b’Abanyarwanda bakurikiranira hafi ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, bavuga ko kuba nta nzovu zikiba muri Nyungwe bituma ibimera byaho bitakimererwa neza.

Inzovu zigaruwe muri Nyungwe ibimera byaho ngo byarushaho gutohagira
Inzovu zigaruwe muri Nyungwe ibimera byaho ngo byarushaho gutohagira

Ange Imanishimwe wize ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ari na byo ari kwiga ngo azabone impamyabushobozi y’ikirenga (PHD), ni umwe muri abo bashakashatsi unifuza ko inzovu zagarurwa muri Pariki ya Nyungwe.

Agira ati “Twavuga ko inzovu ari nk’abahinzi b’ishyamba kuko aho ikandagiye hari igihe iserura ubutaka, urubuto rw’igiti ruguyemo rugakura neza cyangwa n’ibyari bitwikiriwe n’ibindi bikabona urumuri rw’izuba bigakura.”

Akomeza avuga ko kuba inzovu zarahashize biri mu byatumye ibiti bimwe na bimwe, nk’umukipfu, bigenda bikura bigatwikira ibindi, hanyuma ibyatwikiriwe bikagenda byuma kubera kutabona urumuri.

Telesphore Ngoga, umuyobozi mu ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi mu kigo cy’igihugu cy’itermbere (RDB) avuga ko imbogo na zo zahashize zari zifite umumaro nk’uw’inzovu mu kuvuyanga ishyamba bikaba nko kuribagara.

Agira ati “Mu kurisha ishyamba no kurivuyanga zagendaga ziremamo ibyezi bituma urumuri rubasha kugera no ku butaka, bityo ibimera byo hasi na byo bikabasha gukura.”

Akomeza avuga ko inzovu kimwe n’izindi nyamaswa nini, ziri mu bituma imbuto z’ibimera zikwirakwizwa biturutse ku mase zita aba arimo utubuto tw’ibimera. Inzovu kandi ngo ikarusha izindi nyamaswa kuko ikora urugendo rurerure.

Ku cyifuzo cy’uko inzovu zazagarurwa muri Nyungwe, uyu muyobozi avuga ko zishobora kuzagarurwa biturutse ku bushakashatsi bukiri gukorwa.

Inzovu ngo zifite akamaro gakomeye kuburyo ngo zigaruwe muri iyi Pariki ya Nyungwe zatuma irushaho gutohagira
Inzovu ngo zifite akamaro gakomeye kuburyo ngo zigaruwe muri iyi Pariki ya Nyungwe zatuma irushaho gutohagira

Ngoga avuga ko habanje gushaka kumenya ubwoko bw’izahabaga, maze haherewe ku gikanka cy’iya nyuma yishwe na ba rushimusi mu mwaka w’1989, basanga zari zifitanye isano n’iziba muri pariki y’Akagera.

Ibi binyuranye n’ibyo bibwiraga ko zaba zifitanye isano n’izo muri Congo cyangwa muri pariki y’Ibirunga.

Agira ati “Bivuga yuko mu gihe cya kera tutarabasha kumenya, hashobora kuba harabayeho urujya n’uruza hagati ya Nyungwe n’Ubugesera, kuko ziriya nzovu zo mu Kagera zajyanyweyo zikuwe mu Bugesera.”

Yongeraho ko icyemezo cyo kugarura inzovu muri Nyungwe kitarafatwa kuko hataramenyekana icyatumye zihashira. Iya nyuma yazize ba rushimusi ariko ntiharamenyekana icyatumye izindi zipfa.

Umunsi ubushakashatsi bwagaragaje ko zishobora kongera kuhaba nta kibazo cy’ubuzima, ngo hashobora kuzafatwa ku zo muri pariki y’Akagera kuko kugeza ubu hari 100. Kandi ngo si nkeya ku buryo zitafatwaho icyororo.

Naho imbogo zo, kugeza ubu nta bushakashatsi buratangira gukorwa hagamijwe ko zazagarurwa muri Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndumva iki gitekerezo ari kiza cyane gusa ni byiza ko tubanza kumenya niba koko izahabaga zazize ba rushimusi cyangwa ari ikindi cyatumye Zihashira.
ubundi tukareba niba,tuzashora kuzibungabunga kuburyo ntakibazo zagira bityo tukaba tuvomeye mu kiva.
ikindi kandi turamutse tugaruye inzovu muri nyungwe twaba twongereye umubare w’ibinyabuzima bityo abakerarugendo bakiyongera

KABERA Eugene yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Iki gitekerezo cyaba ari kiza cyo kuzana inzovu muri nyungwe. Kuko byatuma abasura nyungwe biyongera kandi no ku rusobe rw ibinyabuzima byarushaho gusa neza. Niba hari ibimera bitabasha kugerwaho n izuba kuberako hari ibibitwikiriye bivuzeko bidakura uko byagakwiye

Ugirashebuja yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka