Bisate Lodge: Hoteli yubatse mu ishusho y’ibirunga by’u Rwanda (Amafoto)

Mu majyepfo ya Pariki y’Iburunga mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu minota 20 gusa mu modoka uturutse mu Kinigi, wakirwa n’amazu asakaje ibyatsi afite ishusho y’ibirunga.

Uko niko Hoteli "Bisate Lodge" yubatse
Uko niko Hoteli "Bisate Lodge" yubatse

Ni amazu ya Bisate Lodge, imwe muri Hoteli zihenze ku isi (Luxury hotel) by’umwihariko mu Rwanda.

Kugira ngo ushobore kurara ijoro rimwe mu cyumba cya Bisate Lodge bisaba ko wishyura 1,400$, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 1 n’ibihumbi 175RWf.

Bisate Lodge yubatse hagendewe ku muco nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire gakondo ndetse n’ibirunga by’u Rwanda.

Igizwe n’inzu z’ibyatsi eshashatu, buri yose ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku gasozi keza kari mu ishyamba, ku buryo uburanga n’ikirere bituma uhari yumva asa n’uwibereye muri paradizo.

Mu buhanga bwinshi bukurura ijisho, uretse kuba ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi, urebye Bisate Lodge uhita kandi uyibonamo ishusho y’ingoro y’umwami yo mu Rukari i Nyanza.

Uri kuri "Bisate Lodge" ni uko aba yitegereza hakurya yayo
Uri kuri "Bisate Lodge" ni uko aba yitegereza hakurya yayo

Inyubako za Bisate Lodge uko ari esheshatu zubatswe ku muzenguruko w’umutemeri w’aho ikirunga cyarutse. Zifite ishusho y’ibiseke. Ibisenge byazo bisa n’ibyerekeza ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke.

Keith Vincent, Umuyobozi Wilderness Safari Group yubatse iyi hotel, yabwiye Ikinyamakuru “The Spaces” ati “Umuco nyarwanda, ubuhanga uhatse n’imyemerere twabihurije hamwe mu gukora igishushanyo mbonera cy’iyi Hoteli n’uko yubatswe imbere.”

Buri nzu y’iyi hoteli ifite icyumba cyujuje ibyangombwa byose n’uruganiriro kandi kikagira urwotero rwubatse mu makoro.

Igishushanyo mbonera cy’imbere muri Bisate Lodge cyakozwe n’umuhanga mu by’ubwubatsi, Caline Williams-Wynn, wo muri Cape Town abifashijwemo n’Umunyarwandakazi Teta Isibo, nyiri “Inzuki Designs”.

Imbere muri "Bisate Lodge" ni uko hameze
Imbere muri "Bisate Lodge" ni uko hameze

Ibyumba by’iyi hoteli bitatse mu budodo gakondo nk’intamyi, imihotora, imbingo, n’ibindi ndetse no mu kuyikorera amasuku bifashishijje imitako gakondo bakoresheje amase avanze n’amako atandukanye y’igitaka.

Bisate Lodge yatangiye imirimo yayo muri Kamena 2017. Ni imwe mu zirimo guhatanira igihembo, mu bihembo by’ubukerarugendo no kwakirana ubwuzu abayigana.

Ni ibihembo byo ku rwego rw’Afurika bizatangwa n’umuryango “World Travel Awards”, bikazatangirwa i Kigali muri Radisson Blue na Kigali Convention Center mu Ukwakira 2017.

Abasuye Bisate Lodge bashobora no kurira imisozi bakajya gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse ababishaka bakaba bagira uruhare mu gahunda yo gutera ibiti kuri iyo misozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

birarenze pe ubwo se turi imashini zikora amafaranga ase murindika

kalisa yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Ayo mafaranga c ni ayijoro rimwe? Think about that kbsa!!! Nyamara uwo uyatanze munzira anyuramo agana kuri iyo hotel aba anyuze kubabwiriwe batabarika!!! Isi we!!!

Cress yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Bavandi Njye ndumva twakwishimira ko u Rwanda tujyenda dutera imbere,Hotel nkiriya izatuzanira amadovize naho ibyo mwibaza niko isi iteye,ntabareshya mwibuke Inkuru ya RAZARO na NYAMUTUNZI igisabwa nuko buri wese anyurwa nuko ari kandi icyo wifuza utarabona ugategereza IMANA ukoresha imbaraga n’ubwenge yaguhaye,ukanishimira icyiza mugenzi wawe agezeho

Ndayisenga fr yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Thnx to Rwandan leadership,kubw’ibikorwa (infrastrucrure) nkibingibi bizanira igihugu ama devise bigatanga n’akazi arinako byishyura imisoro.

Abanenga nababwira iki, ARIKO KORA NDORE IRUTA VUGA NUMVE, sisi tunasonga mbele!

Kunda yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ig we...niko iby iyi si bimera kuko na yesu yabuze ko abakene tuzabana nabo iteka....kugeza agarutse...vana amarangamutima aho rerooo.
Pole jama

jambo yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

ibyisi nihatari bamwe bicwa ninzra, abandi bicwa nindwara barabuze, mutueli, ukumva ngo kuryama amasaha ngo umuntu yishyura 1’175’000 Frw ya kwishyurira abantu 400 mutueli bo mukiciro, cyabifite, bakivuza umwaka wose! gukira we!

lg yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Hahaha ! Isi ni uko muvandi ! iyo uzi ubwenge, urayitegereza, wamara gusobanukirwa n’ ayo mafuti yose ugashaka uburyo ubaho kandi ntubure ikigutunga n’ ubwo ibikubera iruhande byaba ari amahano ! Ariko kandi ukiyemeza ko nuhirwa ugatunga, utazakora ibyo wagayaga !

Sosiso yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Ukutareshya byahozeho kandi niko bizakomeza jugez à kumunsi wimperuka.Bamwe Imana yabahaye sa milliards barusha unilingue ibihugu abandi bicha ninzara.Dushime Imana Ko umwuka duhumeka twese arumwe kandi wakira wakena igihe nikigera uzagenda .Giraneza rétro kugirango nawe uzahabwe umwanya mwiza muyindisi yanyuma yo gupfa.

Efy yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka