Abanyarwanda baturiye Pariki bungukiye mu nyungu zihava - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yatangarije abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo, ko u Rwanda rwashyizeho uburyo inyungu ziva muri pariki zigirira akamaro n’abazituriye.
Yabitangaje ubwo yafunguraga inama ya 41 y’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ku rwego rw’Isi (ATARwanda) iteraniye i Kigali, kuva kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2017.
Yavuze ko guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika bizasaba gushyiramo ingufu mu bice bitandukanye, birimo gushora imari mu miyoborere myiza no gukangurira abaturage kurinda ibidukikije bizafasha kubungabunga no kurinda ahantu nyaburanga bikongera n’amafaranga byinjiza.
Yagize ati “Abaturage cyane cyane abaturiye za pariki batubereye ingenzi mu kurinda ibidukikije kuko bumva agaciro k’umutungo kamere wacu n’inyungu bigirira imiryango yacu kubera amafaranga aturuka muri za pariki.”
Yavuze ko ibyo bizagerwaho ari uko Leta n’abafatanyabikorwa batanze uburezi bukenewe kugira ngo abana b’u Rwanda babyiruke bazi ibijyanye no kubungabunga ibidukikije kandi bakabigiramo uruhare nk’abanyamwuga.
Gushora imari mu gutanga serivisi nziza no gushora imari mu bikorwaremezo nk’imihanda biri mu bizongerera igihugu inyungu zituruka ku bukerarugendo.
Yatanze urugero rwa bimwe u Rwanda rwagezeho birimo gutangiza ingendo z’indege za RwandAir no kubaka inyubako ya Kigali Convention Center.
Yavuze ko yifuza ko imikoranire muri Afurika yakongerwa kugira ngo intego zifuzwa mu bukerarugendo zigerweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|