Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Ukuri ku masezerano ya Arsenal n’u Rwanda kwagiye ahagaragara, nyuma y’amezi atatu abantu inzira byanyuzemo kugira ngo ijambo “Visit Rwanda” ryandikwe ku mipira y’ikipe ikomeye nka Arsenal.

Bimwe mu bihangange bya Arsenal (Alex Scot wakanyujijeho mu ikipe y'abakobwa, Ray Parlour wakanyujijeho, Danielle Carter ukinira ikipe y'abakobwa na Robert Pires wakanyujijeho) barimo kwamamaza "Visit Rwanda"
Bimwe mu bihangange bya Arsenal (Alex Scot wakanyujijeho mu ikipe y’abakobwa, Ray Parlour wakanyujijeho, Danielle Carter ukinira ikipe y’abakobwa na Robert Pires wakanyujijeho) barimo kwamamaza "Visit Rwanda"

Umutwe w’inkuru ko “U Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal”yatunguye benshi ariko inavugisha abandi batagira ingano.

Havuzwe byinshi kuri ayo masezerano ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru bikomeye ku isi bishinja u Rwanda kwisumbukuruza, rugashora akayabo mu kwiyamamaza ku ikipe nka Arsenal.

Gusa uko ijambo “Visit Rwanda” ryakomezaga kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga, haba ku banengaga cyangwa abashimaga icyo gikorwa, ni ko intego y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo yagendaga igerwaho mu gihe gito amasezerano yari amaze asinywe.

Mu masaha 24 gusa amasezerano asinywe, abantu barenga miliyoni 1,7 bari bamaze gushakisha kuri internet ijambo u “Rwanda” na “Visit Rwanda” .

Ibyo byose ngo byerekana ko u Rwanda ari igihugu benshi bifuza kumenya, nk’uko Emmanuel Hategeka, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yabitangarije mu Kiganiro "Rwanda beyond the Headlines" cya KT Radio.

Yagize ati “Dukorana na Arsenal ntabwo byagoranye, ubuyobozi bwayo bwaratwegereye kuko bakunda u Rwanda. Baratubwiye bati ‘ni iki twakorana kugira ngo tubafashe kumenyekana?’ ku bwanjye ntabwo ari igikorwa cyo kutwamamaza ahubwo ni amasezerano y’ubufatanye.”

Hategeka yemeza ko kumvikana ku masezerano bitigeze bigorana, kugira ngo u Rwanda rube igihugu cya mbere gisinyanye amasezerano na Arsenal mu bijyanye no kurwamamaza.

Amasezerano y'u Rwanda na Arsenal yatunguye benshi kandi anavugisha benshi
Amasezerano y’u Rwanda na Arsenal yatunguye benshi kandi anavugisha benshi

Yakomeze ashimangira ko miliyoni 30 z’Amadolari u Rwanda rwishyuye Arsenal, mu gihe cy’imyaka itatu, ari amwe muyagenewe ibikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka "Rwanda Convention Bureau".

Ikipe ya Arsenal yatangiye kwambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro ku itariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri shampiyona itaha ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

Kurikira ikiganiro cyose mu Cyongereza kuri ayo masezerano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka