U Rwanda na Tanzania basinyanye amasezerano yo guteza imbere inganda zitunganya amata

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Zanzibar n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse Minisitiri w’ubworozi n’uburobyi muri Tanzaniya, Abdallah Hamis Ulega.

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Hari kandi n’imishinga y’ibikorwa remezo ibihugu byombi bihuriyeho, aho mu 2018, ibihugu byombi byasubukuye umushinga mugari wa Gari ya Moshi ndetse hanasinywa amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka