MINAGRI irasaba abaveterineri kwishyira hamwe hagamijwe kunoza ubworozi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irashishikariza abavuzi b’amatungo (Abaveterineri), kurushaho kugana urugaga rubahuza, ndetse no kwiyunga n’ikimina cyashyizweho hagamijwe iterambere ry’ubworozi n’iryabo bwite.

Abaveterineri bari mu biganiro
Abaveterineri bari mu biganiro

Ni ibyagarutsweho na Ndorimana Jean Claude, umuyobozi mukuru muri MINAGRI ushinzwe iterambere ry’Ubworozi, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Ikimina cy’abaveterineri cyiswe ‘Gera ku isonga’.

Ndorimana avuga ko uburyo iki kimina cyubatse, gifasha abaveterineri kubona amafaranga mu buryo bwihuse kandi ahendutse, bityo akabafasha kugura ibikoresho runaka bifashisha mu mwuga wabo no mu kunoza akazi kabo muri rusange. Avuga ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibashyigikiye.

Ati “Turabashyigikiye, ndetse n’amafaranga yakoreshejwe mu gutangiza iki kimina yatanzwe n’umushinga wa MINAGRI, wo guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukano witwa RDDP, ariko na bo bashyizemo uruhare rwabo bikora ku mufuka kugira ngo bagihe imbaraga”.

Akomeza agira ati “Tukaba rero dukangurira abaveterineri kugana iki kimina, kwibumbira mu makoperative bakongera ubushobozi n’ubumenyi, bityo bakarushaho kuvugurura umwuga wabo”.

Mbaga Daniel umwe mu bagize komite nyobozi y’abashinze urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda, asobanura ko iki kimina cyashinzwe hagamijwe gufasha abaveterineri bikorera kwiyubakira ubushobozi cyane ko abenshi aribwo baba bakirangiza amashuri.

Akomeza avuga ko bibagora kugana amabanki n’ibigo by’imari, kubera ko bibasaba ingwate ndetse n’inyungu nini.

Mu mikorere y’iki kimina cy’Abaveterineri, abazajya bahabwa inguzanyo ni abakirimo kandi bakaba n’abanyamuryango b’Urugaga, bigahuzwa n’amategeko akigenga, hakaba n’uburyo bwashyizweho, aho muri buri Ntara hari komite igizwe n’abantu bazaba bashinzwe gukurikirana imitangire y’inguzanyo, abazihawe no kwishyuza igihe biri ngombwa.

Ati “Abazajya bahabwa inguzanyo ni abantu bazajya baba bazwi, banditse mu rugaga, bafite ibyangombwa bibemerera gukora (Licenses), ari n’inyangamugayo. Ikindi ni uko Ikimina cyacu gishingiye ku cyizere hagati yacu no kwishingirana, aho buri wese mbere yo guhabwa inguzanyo azajya agomba kuba afite abantu bamwishingira, banemeza ko ayo mafaranga azayakoresha neza ndetse ko azagaruka ku gihe”.

Mbaga akomeza avuga ko icyo cyizere no kwishingirana aribyo bisimbura ingwate, kuko abanyamuryango bakenera izo nguzanyo nta mitungo itimukanwa baba bafite.

Mbaga avuga ko buri munyamuryango ahabwa inguzanyo ihwanye n’inshuro eshatu z’umugabane amaze kwizigamira, ndetse ko kugeza ubu bafite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo yose umuntu yakenera.

Ku ikubitiro Abaveterineri bahawe amafanga n’ikimina Gera ku Isonga ni 12, bakaba bavuga ko bishimira ubu buryo bashyiriweho bubafasha kunoza umwuga wabo ndetse no kwiteza imbere.

Harindintwari Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko amafaranga yahawe azayabyaza umusaruro ku buryo azabasha kunoza serivisi aha abaturage.

Ati “Aya mafaranga mpawe 480.000Frw, ku muveterineri ntabwo ari makeya. N’ubundi nsanzwe nkora, ariko ngiye kurushaho kunoza ibyo nakoraga, ni nk’ikibatsi kigiye kongera igishoro cyanjye, cyane cyane kugira ngo ndusheho kubona ibikoresho by’umuveterineri w’umunyamwuga nyawe”.

Hari abamaze guhabwa inguzanyo mu kigega bashyiriweho
Hari abamaze guhabwa inguzanyo mu kigega bashyiriweho

Dusabemariya Athanasie wo mu Karere ka Kamonyi, acuruza farumasi y’amatungo, avuga ko yahawe 600,000Frw, bityo ko azayabyaza umusaruro yongera imiti ikunze gukenerwa n’aborozi ndetse n’abaganga b’amatungo bamugana.

Ndorimana avuga ko aba baveterineri Leta ibahanze amaso cyane ko baba abakorera Leta n’abigenga, bose bahurira ku gufasha umworozi, kumwunganira mu kunoza ubworozi bwe bityo akabasha kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.

Kugeza ubu, Urugaga rw’Abaveterineri rugizwe n’abanyamuryango 4,727 mu basaga ibihumbi 5,000 babarirwa mu Rwanda hose. Muri abo, abakorera Leta ni 12% na ho abasigaye 88% ni abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nabazaga uwushaka kujya mukimina arasabwa iki kugeza uyumunsi?

Bavumiragira J.Claude yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Murakoze cyane ndabashimira ukuntu mudahwema kudutekerereza ukuntu twakora neza tuniteza imbere! Nikibazo mfite ntabwo ari igitekerezo none kuri kiriya kimina cya gera ku isonga hari imirenge imwe nimwe tutabona amakuru arambuye yicyo kimina?ese umugabane shingiro ni angahe

Kwizera martin yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka