Kutagira amakusanyirizo y’amata bituma abura isoko akagurwa n’abamamyi

Aborozi b’Iburasirazuba barataka igihombo baterwa n’abamamyi bagura amata yabo, kubera kutagira amakusanyurizo ahagije bayagemuraho.

Inka z'iburasirazuba zitanga umukamo uhagije ariko nta makusanyirizo y'amata ahagije
Inka z’iburasirazuba zitanga umukamo uhagije ariko nta makusanyirizo y’amata ahagije

Icyo kibazo bakigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshima Gerardine ku itariki ya 25/4/2017.

Uwizeye Theogene ni umworozi wabigize umwuga asanga amakusanyirizo ari muri iyi ntara ari make ugereranije n’umukamo w’amata uhaboneka.

Ati “twebwe rwose tubona amakusanyirizo aramutse ari hafi y’aborozi, ikibazo cy’igihombo cyarangira kuko abamamyi ntibazongera kujya kugurira umuturage”.

Mukangamije Dative nawe avuga ko mu bworozi bwabo bahura n’igihombo cyo kuba nta kusanyirizo bafite hafi yabo ndetse na rimwe rihari rikaba riri kure bigatuma amata bayagurisha n’abamamyi bakayafata ku giciro gito.

Aborozi bo mu ntara y'Iburasirazuba mu nama na Minisitiri Mukeshimana
Aborozi bo mu ntara y’Iburasirazuba mu nama na Minisitiri Mukeshimana

Uretse igihombo, bituma n’amata atagira ubuziranenge kuko abamamyi bongeramo amazi kandi bakaba nta bikoresho bafite byo kuyapima mbere yo kuyakura ku muturage ngo bamenye ko yujuje ubuziranenge.

Mu ntara y’iburasirazuba habarirwa ubworozi bw’inka zingana na million 1 n’ibihumbi 349 na 792.

Mu kwezi kumwe izo nka zitanga umukamo w’amata ungana na litiro zigera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 963 na 826. Naho amakusanyirizo ari muri iyo ntara akaba ari 43 gusa.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshima Gerardine avuga ko ibibazo biri mu bworozi babizi ariko ko bagomba gushakira umuti hamwe kugirango birangire.

Aha ni naho yasabye aborozi ubufatanye bwo gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo kuko igihe umukamo w’amata wabaye mwinshi na bo bagombye gutekereza uko ugomba kujyanwa ku isoko bakaba bakwishyira hamwe bakubaka andi makusanyirizo.

Minisitiri Mukeshimana Gerardine (Uwagatatu uvuye ibumoso) yemereye ubufasha aborozi
Minisitiri Mukeshimana Gerardine (Uwagatatu uvuye ibumoso) yemereye ubufasha aborozi

Ibibazo birimo badafitiye ubushobozi Leta igomba gushaka uko bikemuka kuko biba biri mu nshingano zayo.

Ati “Tuzareba uburyo ayo makusanyirizo yakongerwa kuko turabizi ko akiri make ariko namwe ntibyababuza gushyiraho akanyu”.

Minisitiri yakomeje gusaba aborozi kumenya kujya bikemurira ibibazo byoroheje bafitiye ubushobozi, noneho ibyo badashoboye leta ikabafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakusanyirizo Management Inzego Zishinzwe Cooperatives Zohejuru Kujyenzura Imihanda Myiza Ningombwa.

Mudakikwa Modeste yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka