Gupfusha inka 24 byamusigiye isomo rikomeye

Karani Jean Damascene, umworozi wo muri Nyagatare avuga ko nyuma yo gupfusha inka 24 zizize amapfa, byamusigiye isomo rikomeye.

Karani ari mu nka ze. Avuga ko nyuma yo gupfusha inka 24 byamuhase isomo ryo guhinga ubwatsi no kubuhunika
Karani ari mu nka ze. Avuga ko nyuma yo gupfusha inka 24 byamuhase isomo ryo guhinga ubwatsi no kubuhunika

Karani avuga ko izo nka 24 zapfuye mu mpeshyi y’umwaka wa 2016, ubwo izuba ryavaga igihe kirekire rigateza amapfa mu Ntara y’Iburasirazuba n’ahandi hatandukanye mu Rwanda.

Akomeza avuga mbere y’uko izo nka zipfa yari asanzwe yoroye inka 45. Yari azororeye kuri hegitari 25 z’ubutaka.

Akomeza avuga ko ariko n’ubwo yari yoroye izo nka zose, atari yaratekereje guhunika ubwatsi azajya azigaburira mu gihe cy’impashyi. Ibyo ngo ni byo byatumye mu mpeshyi yo muri 2016 inka ze zibura ibyo zirya, 24 zose zirapfa.

Karani, watangiye ubworozi bw’inka kuva kera, avuga ko gupfusha izo nka zose byamuteye igihombo gikomeye. Ahamya ko abariyemo izo nka n’umukamo w’amata zamuhaga, yahombye miliyoni 15RWf.

Avuga ko mbere yinjizaga ibihumbi 500RWf ku kwezi ariko aho izo nka zipfiriye yinjiza ibihumbi 300RWf gusa ku kwezi.

Karani avuga ko gupfusha inka 24 byamusigiye igihombo cya miliyoni 15RWf
Karani avuga ko gupfusha inka 24 byamusigiye igihombo cya miliyoni 15RWf

Karini avuga ko n’ubwo yagize icyo gihombo atacitse intege. Ahamya ko imvura iguye yateranije amafaranga yari afite agura izindi nka yongera kuri 21 yari asigaranye agira 35.

Akomeza avuga ko kuva ubwo yahise ahinga ubwatsi bw’amatungo butanga umukamo kuri hegitari esheshatu kugira ngo inka ze zitazongera kwicwa n’inzara.

Agira ati “Nta muntu w’umugabo wasinzira yarapfushije inka 24 kubera inzara! Ubu bwatsi nzabuhunika impeshyi niza nzazibugaburire, sinzongera gupfusha inka ndabarahiye.”

Akomeza avuga ko n’ubwo igihombo atarakivamo, yizeye ko mu gihe kiri imbere azatangira kunguka kuko ngo namara gusarura ubwatsi bwinshi, yanabuhunitse azagura izindi nka.

Karani avuga mbere atarupfusha inka 24 yari yoroye inka 45
Karani avuga mbere atarupfusha inka 24 yari yoroye inka 45

Mu Karere ka Nyagatare ni hamwe mu hantu hakorerwa ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gitangaza ko guhera mu mwaka wa 2008 ari bwo cyatangiye guhamagarira aborozi bo muri ako karere guhinga ubwasti bwinshi bakanabuhunika ariko ngo aborozi ntibabyitabiriye.

Ubu bwatsi ni bumwe mubwo aborozi basabwa guhinga bakabusarura bakabuhunika
Ubu bwatsi ni bumwe mubwo aborozi basabwa guhinga bakabusarura bakabuhunika

Dr. Marc Bagabe Cyubahiro, umuyobozi wa RAB ku rwego rw’igihugu avuga ko kuba aborozi benshi batarabyitabiriye ari intenge nke zashyizwe mu bukangurambaga.

Agira ati “Hariya Mirama niho twatangiriye ubukangurambaga kuba butarageze kuri benshi, nibwira ko twagize intege nke kandi tugomba kwikosora biriya bikorwa ntibigume mu kigo cy’ubushakashatsi.”

Mu gushishikariza aborozi guhinga no guhunika ubwatsi, RAB yabashyiriyeho nkunganire aho umworozi yishyura 50% ku mbuto z’ubwatsi no kubwuhira.

Ariko ngo hagiye no gushakwa uburyo bakunganirwa mu kubona imashini ibukata igakora ikizingo gihunikwa.

Bamwe mu borozi ariko, bavuga ko impamvu badakunze kwitabira gahunda yo guhunika ubwatsi ari imyumvire ikiri hasi, kuko ngo benshi ntibariyumvisha uburyo buhunikwa.

Iyi mashini ikata ubwatsi ukabukoramo ikirundo gihunikwa. Aborozi bagiye gufashwa kuzibona
Iyi mashini ikata ubwatsi ukabukoramo ikirundo gihunikwa. Aborozi bagiye gufashwa kuzibona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka