“Gira inka” mu biganza by’imiryango ya Sosiyete Sivile

Gahunda ya “Gira Inka” munyanyarwanda yashyizwe mu biganza by’imiryango itandatu ya sosiyete sivile ikazafatanya n’ubuyobozi bw’imirenge n’utugari kuyicunga.

Kayisinga Jean Claude umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI (ibumoso) ahererekanya impapuro na Dr. Kayumba Charles wari uhagarariye imiryango ya Sosiyete Sivile
Kayisinga Jean Claude umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI (ibumoso) ahererekanya impapuro na Dr. Kayumba Charles wari uhagarariye imiryango ya Sosiyete Sivile

Kugeza ubu inka ibihumbi 248 ni zo zimaze guhabwa imiryango ikennye mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko umwaka wa 2017 uzarangira hamaze gutangwa inka ibihumbi 350. Aha akaba ari na ho biteganijwe ko “Gira Inka” izarangirira.

Mu mezi atatu ataha, imiryango irimo Send a Cow, Heifer International, DUHAMIC ADRI, Inama Nkuru y’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda n’Umuryango wita ku Iterambere mu Rwanda (RDO), izagura inka 1500 izigeze ku miryango ikennye.

Mu masezerano iyi miryango yasinyanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, yahawe miliyari 1RWf yo kugura izo nka.

Jean Claude Kayisinga, umunyamabanga ukoraho muri MINAGRI, yabitangarije Kigali Today agira ati “Aya mafaranga yakusanijwe n’abanyamuryango b’urugaga rw’abikorera bagamije gutera inkunga gahunda ya ‘Gira inka’.”

Tariki ya 05 Ukuboza 2016, ubwo abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) bahuraga na Perezida Paul Kagame, batanze amafaranga menshi yari atanzwe bwa mbere mu mateka ya “Giri inka” mu rwego rwo gufasha abaturage bakennye.

Icyo gihe batanze sheke ya miliyari imwe na miliyoni 100RWf yo gufasha muri “Gira inka”.

Kuva muri 2006, Guverinoma y’u Rwanda iha inka imiryango ikennye, ariko zabyara abazihawe na bo bakoroza abaturanyi babo bikaba uruhererekane. Ni muri urwo rwego kugeza ubu hamaze gutangwa inka ibihumbi 284.

Sosiyete Sivile izajya igenzurwa na RGB

Imiryango ya sosiyete sivile ikaba yahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya “Gira inka” mu rwego zwo kwita ku buzima bw’abaturage, by’umwihariko mu bijyanye n’ubworozi.

Gahunda ya Gira Inka imaze gutanga inka ibihumbi 248
Gahunda ya Gira Inka imaze gutanga inka ibihumbi 248

Iyo miryango ikaba yashinzwe kugura no gutanga inka ku miryango ikennye yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe, urutonde rw’abagomba guhabwa inka rukazajya rukorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Iyo miryango kandi, yashinzwe ibijyanye n’ubuvuzi bw’izo nka ndetse no guhugura abazorora kugira ngo bamenye uburyo bwiza bagomba kuzifatamo.

Ayo masezerano agaragaza ko Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ari rwo ruzajya rugenzura uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa; nkuko Kayisinga abivuga.

Agira ati “Sosiyete Sivile ni umufatanyabikorwa ukomeye wa guverinoma muri gahunda z’iterambere. Dukeneye rero ko imiryango yo muri sosiyete sivile igira ubudakemwa mu bikorwa by’iterambere by’umuryango nyarwanda.”

Yongeyeho ko kandi iyo miryango ifite ubushobozi bwo kwegera abaturage kandi igashyikirana na bo ku buryo bworoshye.

Uretse inka zizatangwa binyuze muri sosiyete sivile, MINAGRI n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na bo bazakomeza gutanga inka muri “Gira inka” kugeza hagezwe ku ntego y’inka ibihumbi 350, zigomba gutangwa muri iyi gahunda.

Prof. Anastase Shyaka, umuyobozi wa RGB avuga ko ubu bufatanye na sosiyete sivile ari intangiriro bakaba bazakomeza gukorana no mu bindi.

Agira ati “Twahereye kuri gahunda ya ‘Gira inka’ ariko na none icyerekezo 2020 Umurenge (VUP) mu minsi mike iri mbere kizashyirwa mu maboko ya sosiyete sivile.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka