Babangamiwe n’ubuke bw’amakusanyirizo y’amata atuma bagwa mu bihombo

Aborozi bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ubuke bw’amakusanyirizo y’amata, butuma kuyageraho bibafata umwanya munini, amata akangirikira mu nzira ntagurwe.

Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PaxPress, cyabaye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2016.

Kugeza amata ku makaragiro bibasaba urugendo rurerure ku magare akagerayo yangiritse
Kugeza amata ku makaragiro bibasaba urugendo rurerure ku magare akagerayo yangiritse

Cyahuje PaxPress n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kuganira ku bibazo aborozi bahura na byo bijyanye n’umukamo w’amata.

Albert Baudouin Twizeyimana, Umuyobozi wa Pax Press, avuga ko mu biganiro uyu muryango wagiranye n’abaturage mu turere dutandukanye, bagaragaje ko ubuke bw’amakusanyirizo bubabangamiye.

Yagize ati “Abaturage bagaragaza ko borora bahendwa bagacuruza bahomba kuko abafite umukamo mwinshi ubahombera.

Hari abakora ibirometero birenga 20 bajyanye amata, bayapima bagasanga ntiyujuje ubuziranenge agasubizwa nyirayo agahomba atyo”.

Albert Baudouin Twizeyimana umuyobozi wa Pax Press
Albert Baudouin Twizeyimana umuyobozi wa Pax Press

Karambizi Samuel, umworozi wo mu Murenge wa Cyabakamyi muri Nyanza, avuga ko bashyira amata mu gicuba bakayatwara ku igare ntibibuze ko yangirika kubera umuhanda.

Ati “Kubera ukuntu imodoka y’umucuruzi tugemurira amata ihagarara kure bitewe n’umuhanda mubi, tuyajyana n’igare ariko kubera izuba n’urugendo rurerure tukayagezayo yapfuye.

Turabasaba ubuvugizi ngo tubone ikaragiro hafi dukire icyo igihombo”.
Patient Cyuzuzo, umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Rukomo muri Gicumbi, yemeza ko amakusanyirizo akiri make.

Ati “Amata ubundi yakagombye kugera ku ikusanyirizo bitarenze amasaha abiri avuye ku mworozi.

Kenshi atugeraho ayo masaha yarenze kuko abayagemura baba baturuka mu birometero 10 cyangwa 15, twapima tugasanga yangiritse kandi yayazanye ari mazima, bityo nyirayo akihombera”.

Iki kiganiro kitabiriwe n'ingeri zitandukanye zifite aho zihurira n'ubworozi
Iki kiganiro kitabiriwe n’ingeri zitandukanye zifite aho zihurira n’ubworozi

Cyuzuzo avuga ko nibura muri buri murenge w’Akarere ka Gicumbi, hakagombye kuba ikusanyirizo kuko hari amata menshi.

Uwumukiza Béatrice, umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, avuga ko biteganyijwe kongera amakusanyirizo.

Ati “Biteganyijwe ko hazashyirwaho amakusanyirizo aciriritse azatuma abari kure y’aya kijyambere batabuzwa amahirwe yo gucuruza umukamo wabo. Ibi ni byo bizatuma batongera guhura n’igihombo”.

Uwumukiza Beatrice avuga ko hagiye gushyirwaho amakusanyirizo aciriritse yunganira aya kijyambere.
Uwumukiza Beatrice avuga ko hagiye gushyirwaho amakusanyirizo aciriritse yunganira aya kijyambere.

Ibindi bibazo aborozi bafite ngo ni igiciro cy’amata kiri hasi, kubura ibikoresho byo kuyatwara neza ndetse na serivisi zo gutera intanga zidahagije, kuko ngo zigera kuri 20% gusa by’abazikeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka