Hannah Musu uyobora ishami rya Banki yitwa Apex, yo muri Sierra Leone, avuga ko urubyiruko rufite imbaraga ari rwo rwagombye kuba mu bikorwa by’ubuhinzi.
Ati ”Urubyiruko rw’iwacu, ariko n’ahandi ni uko, ruharira umurimo w’ubuhinzi ababyeyi batagifite imbaraga cyangwa abandi bantu batageze mu ishuri; ibi na byo ni imbogamizi abitabiriye inama bagomba gushakira igisubizo”.
Ubukangurambaga mu rubyiruko ngo burakenewe, ariko hagashakwa n’uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa kugira ngo ubuhinzi, bufatwa nk’umurimo uvunanye utagira isuku, bubashe kwitabirwa n’urubyiruko rwize.
Inama y’AFRACA na yemera ko kubura kw’abantu bashoboye kandi bafite ubumenyi, ari imbogamizi ku iterambere ry’ubuhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|