Kuva muri 2013, igishanga cya Mushimba gihuriweho n’imirenge ya Gacurabwenge na Musambira mu Karere ka Kamonyi cyahingwagamo imyaka inyuranye, cyaratunganyijwe; abagihinga batangira guhingamo umuceri.
Kuvugurura ubuhinzi muri iki gishanga byabanje kugora abagihingagamo kuko ku ikubitiro umuceri utatanze umusaruro mwiza. Cyakora nyuma y’imyaka 3 bawuhinga batangaza ko bamenye uburyo bwo kuwitaho, kuri ubu bakaba bishimira umusaruro bakuramo.
By’umwihariko, barashima ko bafite isoko kandi bagahabwa umuceri wo kurya, abana babo bakaba batakiwurarikira.
Mukazuzi Marceline, wo mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira, agira ati “Nubwo ntarabasha gukorera umurima wanjye neza ngo mbone umusaruro mwinshi, ariko iyo ncyuye ibiro 20 byo kurya nkuye mu musaruro, abana barishima”.
Umusaruro w’umuceri ntiwabaye igisubizo ku mafunguro gusa, ahubwo abahinzi bishimira ko koperative ibafasha gukemura ibibazo byo mu ngo zabo bikenera amafaranga nko kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kurihira abana amashuri.
Agereranyije n’ibindi bihingwa yahingaga mu gishanga, umusaza Ntamuhanga Francois, ahamya ko guhinga umuceri byahinduye imibereho y’umuryango we.
Ati “Nk’ubu nejeje ibilo bisaga 700, bazampa umuceri wo kurya ungana na kilo 100, bangurije aya mituweri, kandi nta kibazo cy’amafaranga nagira”.
Umuceri uhingwa kabiri mu mwaka. Nyetera Paul, Umukuru w’Umudugudu wa Mushimba iki gishanga giherereyemo ahamya ko ubuhinzi bw’umuceri bwafashije abaturage kuva mu bukene.
Aragira ati “ Muri iki gishanga hahingamo abaturage banjye 467. Abo bose nta kibazo cy’imibereho mibi tukibabonaho kubera gutunga amafaranga. N’abahoze mu cyiciro cya mbere bakivuyemo kubera amafaranga bakura mu muceri”.
Umusaruro ugurwa n’uruganda rwa Mukunguri Rice Promotion. Nyuma yo kuwutonora umuhinzi ahabwa uwo kurya ungana na 20% by’umusaruro yejeje, 10% rikagenerwa ibikorwa bya Koperative, naho usigaye ukagurwa n’uruganda kuri 240 frw ku kilo cy’umuceri udatonoye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|