Inama ya AFRACA yitezweho gufasha abahinzi kwinjiza menshi

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yasabye abitabiriye inama y’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biteza imbere ubuhinzi muri Afurika (AFRACA), gushaka ingamba zatuma abahinzi binjiza menshi.

Abashakashatsi, abayobozi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abafatanyabikorwa b'ibihugu ndetse n'abashoramari mu bijyanye n'ubuhinzi, bateraniye i Kigali.
Abashakashatsi, abayobozi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abafatanyabikorwa b’ibihugu ndetse n’abashoramari mu bijyanye n’ubuhinzi, bateraniye i Kigali.

Ministiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko igisubizo cyo kugira ngo abahinzi batange umusaruro ubahagije banasagurire amasoko, bakeneye gushakirwa igishoro no kuzana abashoramari babunganira by’ubuhinzi.

Yagize ati ”U Rwanda ruracyafite ikibazo cy’abahinzi binjiza umusaruro muke cyane; niyo mpamvu hari gahunda y’amavugurura mu buryo bwo kuzana abashoramari bashya ndetse no gutunganya umusaruro mbere yo kuwugeza ku masoko.”

Ministiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana atangiza Inama ya AFRACA.
Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana atangiza Inama ya AFRACA.

Yavuze kandi ko ubukangurambaga bukomeje mu gusaba abaturage kuzigama no guhererekanya amafaranga binyuze mu materefone bafite, ndetse no guhugura abakoresha serivisi z’imari.

Yongeyeho ko izo mbaraga zose zikeneye gutanga umusaruro zibikesheje ibitekerezo bishya biza kuva mu nama ya AFRACA iteraniye i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka