Banenzwe na Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.
Hari mu kiganiro yagiranye n’ aba baturage muri gahunda yo kubegera no kumenya ibibazo bafite bigakorerwa ubuvugizi, mu cyumweru cyahariwe imiyoborere.
Yagize ati “ Ni ikimwaro kuba akarere kanyu kera cyane, ariko kugeza ubu, leta ikaba igifite abo iha inkunga y’ibiribwa kubera inzara.
Mukwiye gusubira ku muco wo guhunika umusaruro weze, aho kuwugurisha wose mugasigarira aho”.
Uwimanimpaye yanasabye aba baturage kujya banibuka guhunika ubwatsi bw’amatungo, kugira ngo babashe guhangana n’izuba.
Guhera mu Kwezi kwa Kamena, abaturage bo muri aka Karere batangiye guhabwa inkunga y’ibiribwa kubera amapfa yakugarije, abahinzi ntibabashe guhinga.
Abaturage ngo bari bizeye ko bazabona imvura vuba bagahinga, bituma bagurisha ibyo bari bejeje, ndetse banagurisha ibikiri mu mirima, ntibibuka guhunika.
Kamana Jean Damascene, avuga ko ikirere cyabigishije ubwenge.
Ati” Ikirere ntigikwiye gukomeza kwizerwa, twiyemeje gucika ku muco wo kudahunika, tutazongera guhura n’ibihe bitunguranye nk’ibyo tumazemo iminsi”.
Muri aka gace bafite ubutaka buhingwa bungana na hegitari 37,050. Gahingwamo cyane ibihingwa bitanu birimo, ibishyimbo, ibigori, umuceri, soya n’imyumbati.
Ibigori bihingwa kuri hegitari ibihumbi 22,600, ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 10,700, umuceri kuri hegitari 2250, soya igahingwa kuri hegitari 500.
kazwiho kweza cyane ibigori, aho kuri hegitari imwe basarura toni ziri hagati y’ enye n’igice kugeza kuri zirindwi.
Hera cyane kandi n’ibishyimbo aho kuri hegitari imwe, basarura toni ziri hagati y’ebiri n’igice kugeza kuri eshatu.
Gahunda yo kuganira n’abaturage no kumenya ibibazo byabo, ku rwego rw’ igihugu yahereye mu ntara y’ Iburengerazuba.
Igamije gufasha abaturage kwikemurira ibibazo, no kumenya bimwe muri byo bikwiye gukorerwa ubuvugizi, bikagezwa ku babikemura.
Iyi gahunda izasorezwa mu ntara y’iburasirazuba, ku itariki 20 Nzeri 2016.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|