Urubyiruko rukora ubuhinzi rwifuza gufashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi

Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi, bifuza ko bafashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kubera ko bukorwa mu buryo bwa cyera bw’abakurambere.

Mu Rwanda urubyiruko rurenga gato ibihumbi 12 rufite imishinga itarenga 1,300 y'ubuhinzi
Mu Rwanda urubyiruko rurenga gato ibihumbi 12 rufite imishinga itarenga 1,300 y’ubuhinzi

Zimwe mu mbogamizi urwo rubyiruko ruvuga ko ruhura na zo cyane mu mwuga bakora, ni uko bamenyereye ubuhinzi bwo mu Rwanda bukorerwa ku butaka, kandi bakaba nta butaka bafite buhagije, ku buryo bahora barwana no kuvuga ngo barakorera hehe mu gihe babonye isoko ribasaba umusaruro mwinshi ugereranyije n’uwo bashobora kubona, bigatuma babura aho bahinga toni zindi basabwa, kubera kutamenya uko ubutaka bushobora kubyazwa umusaruro.

Ibi ni bimwe mu bituma bifuza gufashwa kubona abahanga mu kubyaza umusaruro ubutaka, kuko hakiboneka umusaruro mucye ugereranyije n’uwo ibindi bihugu byateye imbere bikura ku buso bungana n’ubwo bahingaho.

Dieudonné Niyodushima, umuyobozi w’Ikompanyi ikora ubuhinzi bw’imboga zoherezwa mu mahanga, avuga ko bakeneye ko ubuhinzi bukorwa n’abantu babyize cyangwa se babonye amahugurwa ahandi, ariko bifitemo ubwo bumenyi, kugira ngo babikore kinyamwuga, bitari kuvuga ngo ubuhinzi bukorwe n’uwo ari we wese wabuze akandi kazi.

Ati “Harimo abakora ubuhinzi batarabyize, ariko kandi harimo n’ababikora barabashije kugera ku ishuri, bishobotse abo ngabo bari mu buhinzi, babugezemo, babukora, bakongererwa ubumenyi hagendewe kuri bucye bafite, bagakomeza kuba ari bo bazamurirwa ubushobozi n’ubumenyi mu bijyanye n’uburyo ubuhinzi bukorwamo.”

Akomeza agira ati “Uravuga ngo ufashe abana bavuye mu mashuri ubohereje muri Israel kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi, ntiyigeze agera no mu murima, ntazi ngo mu murima bigenda bite, ntazi ngo uburwayi ni ubuhe, ibyo azasangayo bihabanye n’ubutaka bwo mu Rwanda. Mu gihe wakabaye ufata abo bahinga bazagenda bakagaruka hari icyo baje kongera mu byo bari basanzwe bakora, icyo gihe bizoroha guhindura imyumvire n’imikorere mu buhinzi, kugira ngo bwa bumenyi butange umusaruro kuri bwa butaka buto dufite.”

Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi banabyaza umusaruro ibibukomokaho
Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi banabyaza umusaruro ibibukomokaho

Ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, nibwo mu Rwanda hatangijwe Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku kubyaza inyungu Ubuhinzi (International Conference on Business Models in Agriculture/ IBMA), igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo Afurika ikore ubuhinzi buvuguruye yihaze mu biribwa.

Umuyobozi w’Umuryango Africa Organization of Technology in Agriculture (AOTA), ari na bo bateguye iyo nama, Issac Kagara, avuga ko iyi nama hari gahunda nyinshi izafasha urubyiruko ruri mu buhinzi by’umwihariko abakiri mu ishuri.

Ati “Twafashe abanyeshuri bacyiga ariko batangiye kugira imishinga, ku buryo tugiye gutangira kubaha amahugurwa dufatanya n’abafatanyabikorwa no kubashakira amafaranga yo kugira ngo iyo mishinga yabo barebe uburyo yavamo ubucuruzi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, avuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi gukora kinyamwuga.

Ati “Urubyiruko n’abategarugori usanga bafite amahirwe menshi, kandi usanga kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo biri mu byo dushyize imbere. Hari uburyo bicishijwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’Iterambere, nta muntu w’urubyiruko n’umwe uba uhejwe gukorana nacyo, aho gikorera no mu mashami yacyo.”

Kugeza uyu munsi mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, rukaba rufite imishinga irenga 1,300 iri mu byiciro bitanu.

Dieudonné Niyodushima asobanura ibijyanye n'imiteja ahinga
Dieudonné Niyodushima asobanura ibijyanye n’imiteja ahinga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka