Umusaruro w’igihembwe cya mbere uzarenga uwo batekerezaga

Abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo batungwe n’umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2016/2017 uzaba ari mwiza, bitandukanye n’uko babitekerezaga.

Ubuyobozi bw'Akarere bwizeza abahinzi ko ubuhunikiro buhari buhagije.
Ubuyobozi bw’Akarere bwizeza abahinzi ko ubuhunikiro buhari buhagije.

Muri iki gihembwe imvura yaguye itinze bituma abaturage nabo bahinga bakererewe. Bari bafite impungenge ko bashobora kuzabona umusaruro batari biteze, nk’uko bitangazwa na Nyinawabera Esperence ukorera ubuhinzi bw’ibigori mu murenge wa Murambi.

Agira ati “Imvura yabanje kubura aho ibonekeye dutangira guhinga, ubu tugeze igihe cy’isarura ariko twatunguwe no kubona umusaruro utaratubye nkuko twabitecyerezaga, twibwiraga ko ntacyo tuzasarura.”

Icyo aba bahinzi bose bahurizaho, ni uko ku bantu batahise bafatirana imvura ikigwa ngo bahinge vuba bashobora kuzarumbya imyaka yabo cyane cyane ku bahinze ibigori, ariko ngo si benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Manzi Theogene, avuga ko nubwo umusaruro utazaba ari mwiza ugereranyije n’ibihe imvura yabaga yaguye neza ariko bizagabanya inzara.

Ati “Imibare dufite ku musaruro abaturage bagiye kubona, ugaragaza ko umusaruro uzaba uri ku kigeraranyo cya 70%. Icyo dusaba abahinzi ni ukujya bazigamira ejo hazaza mu gihe bejeje, ikindi bakirinda abamamyi babahenda ku myaka yabo.”

Manzi avuga ko nta kibazo abahinzi bazagira cy’aho guhunikira imyaka yabo, kuko ubu mu karere kose bafite ubuhunikro bw’imyaka bugera ku icyenda kandi bwujuje ibyangombwa byose, ku buryo imyaka izahunikwamo izaba ifite umutekano wose.

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo abahinzi batangiye ibikorwa by’isarura, aho bahinze imyaka itandukanye irimo ibishyimbo, ibigori, soya na Kawa. Aba bahinzi bakomeje kwishimira ko uyu musaruro ari mwiza n’ubwo bari bakomwe mu nkokora n’izuba.

Bikimara kugaragara ko imvura ishobora kuzaba nkeya muri iki gihe muri aka karere, abahizi bahise batangira gushishikarizwa kwitabaza uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe amazi yo mu bishanga, kikaba ari kimwe mu byatumye imyaka itangirika cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka