Rubavu: Indwara bise ‘Sembeshyi’ iratuma bahinga ibijumba aho bahingaga ibirayi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu baratangaza ko indwara y’ibirayi bahimbye ‘Sembeshyi’ yatumye batangira kureka guhinga ibirayi, babisimbuza ibijumba.

Sembeshyi ni indwara yitiriwe umuturage mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu. Ni indwara ifata ibirayi nyuma y’ukwezi bimaze guterwa, bikagaragara nk’ibihindura amababi ndetse agahindura ibara nk’aho byeze, nyamara wabikura ugasanga nta kintu kiriho.

Bamwe mu baturage bahinga ibirayi mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Karere ka Rubavu bavuga ko ari indwara imaze imyaka igera muri itatu, ikaba ngo ikomeje kubatera igihombo kuko umurima yagezemo nta musaruro bakuramo.

Ibirayi byafashwe na Sembeshyi bigaragara nk'ibyeze kandi ari ukubabuka
Ibirayi byafashwe na Sembeshyi bigaragara nk’ibyeze kandi ari ukubabuka

Pierre-Célestin Dusabimana, umuhinzi w’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, yabwiye Kigali Today ko iyo ndwara yayirwaje mu murima ndetse iramuhombya. Yagize ati “Iyo yageze mu murima ntacyo ukuramo kuko aho ugomba gusarura toni eshanu hari n’igihe ubura imbuto.”

Dusabimana avuga ko abashinzwe ubuhinzi bamubwiye ko kugira ngo ishobore gukira bagomba gusimburanya ibihingwa, none bamwe mu bahinzi ahahingwa ibirayi batangiye kuhahinga ibijumba.

Ndayazi Augustin utuye mu Murenge wa Bugeshi avuga ko indwara y’ibirayi ya Sembeshyi yabahombeje kandi imaze imyaka igera muri itatu, akavuga ko bari bazi ko iterwa n’uburwayi bw’ubutaka.

Agira ati “Iyo yageze mu murima ntacyo ukuramo. Twari tuzi ko iterwa n’uburwayi bw’ubutaka, abandi bakatubwira ko iterwa n’ifumbire cyangwa imbuto mbi, gusa yagiye ikomeza kwigaragaza.”

Venerand Mbarushimana, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Bugeshi, avuga ko Sembeshyi atari indwara ahubwo ari ikibazo kimaze imyaka igera muri itatu bitewe n’imbuto irwaye cyangwa ibura ry’imyunyungugu mu butaka.

Agira ati “Biterwa no gutera imbuto itameze neza cyangwa igihingwa kikabura imyungu ngugu bigatuma kimera nk’ikibabuka.”

Mbarushimana avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda iyo ndwara ari ugutera imbuto nziza hamwe no gukoresha ifumbire nziza y’imborera igejeje igihe cyo gukoreshwa.

Kuba hari abahinzi bavuga ko Sembeshyi yatumye bareka guhinga ibirayi bakajya guhinga ibijumba, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko butari buzi iki kibazo kuko bugendera ku bumenyi bwa Siyansi kandi bukaba bwari butarabona amakuru.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Kigali Today, yamubwiye ko bari batarabona amakuru, ariko ko bagiye kubikurikirana bafatanyije n’abahanga mu buhinzi.

Akarere ka Rubavu kari mu turere duhinga cyane ibirayi, aho abaturage bageze ku rwego rwo gusarura toni 45 kuri hegitari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukwihangana.

Kabongo Honore yanditse ku itariki ya: 25-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka