Rubavu: Abakurikiye ishuri ryo mu murima bongereye ibyo beza

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakurikiranye ishuri ryo mu murima mu gihe cy’umwaka bavuga ko bungutse ubumenyi butuma bashobora kongera umusaruro, dore ko aho bari basanzwe basarura toni 20 z’ibirayi ubu bahakura toni 30 kugera kuri toni 40, naho aho bezaga ibiro 100 by’ibishyimbo ubu barahasarura ibiro 200.

Bamwe mu bakurikiranye amasomo y'ubuhinzi mu murima bagaragaza ibyo bungutse
Bamwe mu bakurikiranye amasomo y’ubuhinzi mu murima bagaragaza ibyo bungutse

Umuryango RDO (Rwanda Development Organization) ubifashijwemo n’uw’Abaholandi (SNV) bamaze gufasha abafashamyumvire 160 mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Rubavu mu kongera umusaruro binyuze mu buhinzi-ndumburabutaka.

Modeste Ntibitura ni umwe mu bahinzi b’ibirayi, ibigori n’imboga wahawe ubumenyi ku buhinzi ndumburabutaka mu Karere ka Rubavu. Avuga ko muri ubu buhinzi yagerageje gukora ibyo yize mu gihe cy’umwaka, yongerera ubutaka umwimerere, babasha kwikorera amafumbire akungahaye ku myungu ngugu ibihingwa bikenera, umusaruro uriyongera.

Agira ati “umushinga wadufashije mu gusubiza ubutaka umwimerere, turwanya indwara n’ibyonnyi, twize uburyo dusimburanya ibihingwa, uburyo dushobora kuvanga ibihingwa bikarinda ibindi ibyonnyi, twakoreshaga amafumbire mvaruganda menshi bikica imirima, ariko ubu twikorera ifumbire tukayivanga n’ifumbire y’imborera n’imvaruganda umusaruro ukiyongera.”

Hari icyizere ko gahunda y'ubuhinzi ndumburabutaka izongera umusaruro
Hari icyizere ko gahunda y’ubuhinzi ndumburabutaka izongera umusaruro

Ashingiye ku bipimo akura mu murima we, agira ati “nari nsanzwe mpinga ibirayi, imboga n’ibigori nkoresheje uburyo busanzwe nkashyiramo ifumbire mvaruganda, ubu nikorera ifumbire y’imborera iza yunganira imvaruganda, imyunyu ngugu igihingwa gikenera tukazishakira muri ayo mafumbire, twaba dushaka ko igihingwa kigira imyungu ngugu ku kigero gitoya tukayibona, aho twezaga toni 20 ubu turahabona toni 32 kugera kuri 40.”

Ntibitura avuga ko hari ibyo yungutse mu gihe cy’umwaka wose akurikirana ishuri ryo mu murima. Ati “Icyo nungutse ni ubumenyi n’ifaranga ryiyongereye, ndimo guhinga ariko abana nzabyara nzabasigira ubutaka bwiza bufite umwimerere.”

Akomeza avuga ko ibyo yigiye mu ishuri ryo mu murima yabisangije bagenzi be, kandi ko na bo batangiye kubona inyungu yabyo, mu minsi iri imbere Abanyarwanda bakazajya babona umusaruro mwiza kandi mwinshi uvuye mu buhinzi.

Ati “ibyo namenye nabyigishije abandi, kandi umusaruro babona wariyongereye. Ikintu buri wese agomba kwishimira ni uko twiteza imbere ndetse tugahaza Igihugu no kurengera ibidukikije.”

Abahinzi bagaragaje ibyo bungutse mu gihe cy'umwaka bamaze bigira mu murima
Abahinzi bagaragaje ibyo bungutse mu gihe cy’umwaka bamaze bigira mu murima

Byukusenge Zainab, umwe mu bafashijwe kumenya amasomo yo mu murima, avuga ko ibyo yahawe byamugejeje ahantu heza.

Agira ati “Ntaragera mu ishuri sinashoboraga kumenya guhitamo imbuto nziza, sinari nzi intera umuntu akoresha atera imbuto bigatuma hari imbuto iba imfabusa, ariko ubu nzi intera nkoresha iyo ntera ibirayi, ibishyimbo nzi intera ngomba gukoresha ingana na cm 20. Ubu aho nakuraga ibiro 100 by’ibishyimbo mpakura ibiro 200, ibirayi aho nakuraga 300kg mpakura 800kg ndetse hari n’igihe hava toni imwe.”

Byukusenge Zainab avuga ko ibyiza yabonye mu buhinzi ndumburabutaka ari uko akoresha neza ifumbire yikorera, imborera n’ifumbire mvaruganda hamwe no kuvanga imyaka, bikagabanya amafaranga akoresha mu guhaha, ahubwo akongera ayo yinjiza.

Eugene Rwibasira, umuyobozi w’umuryango ‘Rwanda Development Organization’ avuga ko umushinga w’ubuhinzi ndumburabutaka ugendanye no kwigisha abaturage guhinga bakoresheje ishuri ryo mu murima, bikazamura ubutaka buhingwaho, bikongera umusaruro bigamije no gufata neza ubutaka mu kurengera ibidukikije mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Rubavu ahakunze kuboneka isuri.

Mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro abahinzi 160 bamaze guhabwa ubumenyi
Mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro abahinzi 160 bamaze guhabwa ubumenyi

Avuga ko uyu mushinga ugamije kuvugurura ubutaka bukagarura umwimerere wabwo, kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro kuko bamaze guha ubumenyi abahinzi 160 kandi buri wese afite amatsinda agenda agizwe n’abantu bagera kuri 50, akabagezaho ibyo yize neza na we ashyira mu bikorwa.

Rwibasira avuga ko uburyo bwo kwigishiriza abahinzi mu murima bwazamuye umusaruro, bituma aho abahinzi bezaga toni 20 z’ibirayi ubu bageze kuri toni 30, hakaba n’uwagejeje kuri toni 45 akorejeje ibyo yigishijwe bijyane no kugabanya gukoresha ifumbire mvaruganda ahubwo bagakoresha ifumbire mborera kuko ari yo iboneka kandi igafata ubutaka.

Akomeza avuga ko bizatanga umusaruro mu kwihaza ku biribwa, ndetse bigire uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Rwibasira avuga ko bifuza gushishikariza urubyiruko kubikora nk’umwuga ndetse rugahanga imirimo haba mu gukora ifumbire no kuyigeza ku bahinzi.

Umusaruro w'ubuhinzi ushobora kongerwa mu bwinshi no mu bwiza
Umusaruro w’ubuhinzi ushobora kongerwa mu bwinshi no mu bwiza

Ati “Turimo kugerageza gutera ibikoreshwa mu gukora ifumbire nubwo dufite ubutaka butoya ariko hari ibyo dufite tudakoresha nk’ibishogori, ibisigazwa by’ibigori n’ibindi bifatwa nk’ibyonnyi kandi dushobora kubikoresha mu gukora ifumbire nka Kimbazi. Ikindi guhinga ibitunguru hagati y’indi imyaka ni byiza, kuko ibitunguru birasarurwa ariko burya binukira ibyonnyi mu murima bigatuma umuhinzi akoresha imiti mikeya.”

Abahinzi bavuga ko kwikorera ifumbire bibafasha mu buhinzi bwabo ariko ngo biragoye kuko bimwe mu byatsi bakoresha mu gukora ifumbire bitakiboneka cyane bigasaba ko babihinga, hakaba ubwo aborozi basanga babyihereye inka.

Abahinzi bamwe barashimiwe
Abahinzi bamwe barashimiwe
Bamwe mu bahinzi biteguye kongera umusaruro
Bamwe mu bahinzi biteguye kongera umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka